Amatora yo mu z'Ibanze : Sena yatoye itegeko ryemerera abacyuye igihe gukomeza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iryo tegeko Sena yavuguruye, hashyizwemo ingingo ziteganya ko iyo manda y'abatowe mu nzego z'ibanze irangiye hari inzitizi ntarengwa ituma amatora adashobora gukorwa, umuntu uri muri uwo mwanya akomeza inshingano ze kugeza igihe inzitizi ntarengwa itagihari.

Iryo tegeko rishya kandi riteganya ko hashyirwaho iteka rya Minisitiri ufite ubutegetsi bw'igihugu mu nshingano ze, rimenyesha ko hari inzitizi ntarengwa, ko amatora atakibaye.

Mu gihe inzitizi ntarengwa ibaye itagihari hasohoka irindi teka kugira ngo hategurwe amatora.

Ni itegeko ryatowe mu bihe bidasanzwe, umujyi wa Kigali uri muri Guma mu rugo.

Mu mpamvu zatumye Sena iterana mu bihe nk'ibi abantu basabwa kuguma mu ngo zabo, harimo kuba iri tegeko ryari ryasabiwe ubwihutirwe kuko haburaga iminsi mike ngo igihe cyateganyijwe gukorwaho amatora mu nzego zibanze ariyo avamo abajyanama nabo bagatorwamo abayobozi b'uturere, kigere.

Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko basabye ko iri tegeko rivugururwa mu byihuse kuko byagaragaraga ko ubwiyongere bw'icyorezo cya Covid-19 butatuma amatora y'inzego z'ibanze aba.

Ukurikije ibiteganywa muri iri tegeko ryavuguruwe, igihe cyose Covid-19 izaba itaracika mu Rwanda ngo abantu basubire mu buzima busanzwe, inzego z'ibanze zizakomeza kuyoborwa n'abayobozi bari bacyuye igihe.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Amatora-yo-mu-z-Ibanze-Sena-yatoye-itegeko-ryemerera-abacyuye-igihe-gukomeza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)