Amavubi : Buri mukinnyi ubu amaze kugira 5000$ y'agahimbazamusyi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya mafaranga, arimo 500 USD bahawe ku mukino banganyijemo na Uganda n'andi 500 USD yo ku wo banganyijemo na Maroc n'andi 1000 USD batsinzemo Togo hakaza n'andi 3000 USD y'uko binjiye muri 1/4 cya ririya rushanwa.

Ubusanzwe ikipe y'Igihugu iyo itsinze umukino, muri mukinnyi ahabwa agahibazamusyi ka 1000 USD yaba anganyije bagahabwa 500 USD.

Ibi bituma buri mukinnyi nibura azahabwa 5000 USD mu gihe bivugwa ko bagenewe akandi gashimwe ka 3000 USD mu gihe batsinda Guinea bakinjira muri 1/2 .

Bivuze ko nibura baramutse bageze muri 1/2 bazahabwa 8000 USD ni ukuvuga buri mukinnyi yazahabwa agera muri miliyoni 8 Frw.

Ubusanzwe Ikipe y'Igihugu itanga 1000$ kuri buri mukinnyi nk'agahimbazamusyi ko gutsinda umukino mu gihe iyo bavuye mu cyiciro kimwe bajya mu kindi, buri umwe ahabwa miliyoni 3 Frw (3000$).

Kuva ikipe y'Igihugu yajya muri ririya rushanwa, hari abantu ku giti cyabo bagiye batangaza ko mu gihe yatsinda umukino bazabagenera ishimwe runaka.

Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko umuntu wese wifuza guha ishimwe ikipe y'Igihugu, agomba kubanza kwandikira Minisitiri wa Siporo asaba uburenganzira.

Itangazo rya FERWAFA ryavugaga ko uzajya yemererwa gutanga atazajya arenza iminsi itanu y'akazi ataratanga iryo shimwe yemeye.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Amavubi-Buri-mukinnyi-ubu-amaze-kugira-5000-y-agahimbazamusyi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)