Amavubi mu mikinire tutigeze tubona yanganyije na Uganda, Ombolenga arahembwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukino watangiye ikipe y'u Rwanda isatira igaragaza ishyaka ryo gushaka igitego mu minota ya mbere ariko ntibyakunda.

Abasore b'ikipe y'u Rwanda bakinnye umukino mwiza benshi bavuga ko batigeze bababonaho, bokeje igitutu aba Uganda dore ko mu gice cya mbere babonye koroneri eshatu mu gihe Ugada yo itigeze ibona n'imwe.

Ba rutahizamu b'Abamuvubi banagerageje gushota mu izamu ariko amahirwe akanga nk'aho Hakizimana Muhadjiri yacenze abantu batatu agashora mu izamu ariko umupita ugakubita ku mutambiko w'izamu.

Jacques Tuyisenge ari na we kapiteni w'iyi kipe, na we yakunze gushaka gutungura umunyezamu wa Uganda ariko bikanga dore ko hari n'amashoti yabaga yabazwemo ibitego ariko amahirwe akaba ari yo abura.

Ikipe y'u Rwanda yihariye igice cya mbere, byatumye abasore ba Uganda na bo baza mu gice cya kabiri bahinduye imikinire kuko na bo bagerageje kugera imibere y'izamu rya Kwizera Olivier ariko bagasanga ahagaze neza.

Umunyarwanda Fitina Ombolenga usanzwe ukinira ikipe y'ingabo z'u Rwanda (APR) ni we wahembwe nk'umukinnyi wigaragaje neza muri uyu mukino.

Ni umukino warangiye amakipe anganya 0-0 bituma amakipe agabana amanita atatu mu gihe muri iri tsinda C, Maroc ari yo iyoboye kuko mu mukino wari wabanje yari yatsinze Togo 1-0.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Amavubi-mu-mikinire-tutigeze-tubona-yanganyije-na-Uganda-Ombolenga-arahembwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)