Mu mikino itatu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi imaze gukina muri CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun, imaze kugira imvune eshatu zirimo iyo Nsabimana Eric Zidane yagiriye ku mukino wa Uganda, iyo Iradukunda Bertrand yagiriye ku mukino wa Maroc, ndetse n'iya Manzi Thierry ku mukino wa Togo.
Mu myitozo yabaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Nsabimana Eric Zidane yakoranye imyitozo yuzuye n'abandi bakinnyi, Iradukunda Bertrand akora imyitozo ku giti cye, mu gihe Manzi Thierry we ataragaruka, aho umutoza Mashami Vincent yavuze ko bagitegereje umwanzuro wa muganga.
Yagize ati “ Ni byiza ko twagaruye Zidane yakoze imyitozo neza, abaganga bakoze akazi gakomeye, Bertrand nawe urabona ko nabyo ni ikimenyetso cyiza ko imvune ye yari ikanganye kurusha uko twabikekaga, ni ugukomeza kubakurikiranira hafi"
“Ikibazo cya Thierry ku mukino wa Maroc hari ikosa bamukoreye, yaguye nabi aza gusa nk'aho ababara ariko akomeza kubikiniraho, ku mukino wa Togo yakoze indi movement arababara, byabaye ngombwa ko tumuramo hakiri kare kuko ntiyahumekaga neza, ni ukureba uko bizagenda ejo cyangwa ejobundi”
-
- Iradukunda Bertrand yagarutse mu myitozo ariko akora ku giti cye
source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-nsabimana-eric-na-bertrand-bagarutse-mu-myitozo-manzi-haracyategerejwe-ibisubizo