#Amavubi yacecekesheje abayapinga araza neza abaturage basaga miliyoni 12 batuye mu #Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'U Rwanda iraje neza imbaga y'abaturage basaga miliyoni 12 batuye U Rwanda nyuma yo gutsinda ikipe ya Maroc ibitego 3 kuri 2 mu mukino wa nyuma U Rwanda rwari rukinnye mu itsinda rubarizwamo.

Igitego cya mbere cyagiye mu izamu ry'Amavubi ku munota wa 38 gitsinzwe n'umukinnyi Nane wa Togo ntihaciyemo igihe kinini kuko ku munota wa 46 Niyonzima Olivier Sefu yatsinze igitego cya mbere cy'Amavubi igice cya mbere kirangira Amavubi na Togo binganya ubusa ku busa.

Niyonzima Sefu akimara gutsinda igitego cya mbere

Mu gice cya kabiri haranzwemo gukotana ku makipe yombi bityo bituma ku munota wa 58 umukinnyi wa Togo uzwi nka Akoro wari wagiyemo asimbuye atsinda igitego cya 2 cya Togo. Abakinnyi b'Amavubi ntibatatiriye igihango, gahunda yo kwimana U Rwanda yakomeje maze kapiteni Jacques Tuyisenge yishyura atsinda igitego cya 2 cy'Amavubi . Igitego cy'umutwe mwiza w'umudundano wavuye kuri passe ya Ombolenga Fitina. Aha hari ku munota wa 60 w'umukino. Gukotana byafashe indi ntera mu minota yari isigaye kugirango umukino urangire. Umutoza Mashami Vincent yabonye hari imbaraga zibura mu busatirizi maze asimbuze Nshuti Savio wari wananiwe ashyiramo Sugira Ernest. Sugira akimara kwerekanwa nk'umusimbura, imbamutima z'abanyarwanda zabaye benshi batangira kwiyumvamo intsinzi. Sugira nawe ntiyabatereranye kuko ku munota wa 66, uyu musore ukomoka mu karere ka Muhanga yatsinze igitego cya 3 nyuma yo gucenga ba myugariro 2 ba Togo. Igitego cya Sugira kikijyamo abantu batangiye guhumurirwa intsinzi gusa urugamba rwari rutararangira. Amavubi yakomeje gukotana no gukomera ku gihango cyo kwimana u Rwanda kugeza ku munota wa 94 umusifuzi ahushye mu ifirimbi umukino urangiye. Intsinzi itaha i Rwanda. Amavubi akomeza mu mikino ya 1/4 c'irangiza muri CHAN 2020. Abanyarwanda bose yaba ababa mu gihugu no hanze yarwo intsinzi barayibyina bashimira abasore b'Amavubi babahaye ibyishimo baherukaga mu myaka 5 ishize muri CHAN 2016 aho u Rwanda rwasezererwaga muri 1/2 cy'imikino ya CHAN 2016 yabereye i Kigali mu Rwanda.

Kapiteni Jacques Tuyisenge watsinze igitego cya 2 cy'Amavubi ninawe wabaye umukinnyi mwiza w'umukino (man of the match)

Sugira Ernest niwe watsinze igitego cya 3 ari nacyo cy'intsinzi kijyanye Amavubi muri 1/4 cy'imikino ya CHAN 2020

Nuku umukino warangiye, intsinzi itaha mu rw'imisozi igihumbi

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/amavubi-yacecekesheje-abayapinga-araza-neza-abaturage-basaga-miliyoni-12-batuye-mu-rwanda/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)