Amavubi yakoze imyitozo ya 2 muri Cameroun, Bakame asaba inkunga y'amasengesho, Rutanga yemeza ko bari mu bihe bibi(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame na myugariro Rutanga Eric basabye abanyarwanda kubashyigira bakazitwara neza muri CHAN kuko babizi ko nabo batari mu bihe byiza.

Amavubi yageze muri Cameroun ku wa Gatatu tariki ya 13 Mutarama, ku munsi w'ejo akaba yarakoraga imyitozo yayo ya kabiri kuri Omnisports Stadium, ikibuga kiri muri Douala umujyi itsinda u Rwanda rurimo rizakiniramo.

Bakame yavuze ko bameze neza ariko bakeneye inkunga y'amasengesho y'abanyarwanda, bababe inyuma babashyigikire, babatere ingabo mu bitugu.

Ati'intego ituzanye ni ugutsinda no kugera kure hashoboka, tukaba dusaba abanyarwanda bose muri rusange tutitaye ku ikipe runaka kuko twese turi abanyarwanda, duhagarariye igihugu, twasabaga badufashe badusengere, batujye inyuma kugira ngo tubashe kubona umusaruro mwiza, nkeka ko ibyishimo by'abanyarwanda ni ibyacu twese si ibya Bakame cyangwa abakinnyi, nibadushyigikira tuzagera kure hashoboka.'

Myugariro Rutanga Eric, avuga ko ikipe yose imeze nta n'umwe ufite ikibazo cy'uburwayi, gusa ngo bakeneye gushyigikirwa kuko nabo babizi ko bari mu bihe bibi.

Ati'mu by'ukuri ikipe imeze neza, nta mukinnyi urwaye, abakinnyi bose ni bazima nta mukinnyi ufite indwara n'imwe, twahasanze ubushyuhe ariko ubu twese tumaze kumera neza, twese dushyize hamwe, ikintu nasaba abanyarwanda muze mudushyigikire ikipe ni iyanyu, mudushyikire ni ikipe yanyu muyikunde, ibihe bibi bibaho natwe turabizi ko turi mu bihe bibi ariko turi hano kugira ngo tubashimishe kuko natwe ikipe turayikunda kandi ibihe byiza ndabizi ko bizatangira ku mukino wa Uganda tuwutsinda.'

Muri iri rushanwa rizatangira ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu muri Cameroun, Amavubi ari mu itsinda C na Uganda, Togo na Maroc. Umukino wa mbere Amavubi azakina na Uganda tariki ya 18 Mutarama 2021 akina na Uganda.

Amavubi yakoze imyitozo ya kabiri muri Cameroun
Umunyezamu Bakame yasabye inkunga y'amasengesho
Martin Fabrce na Danny Usengimana
Kalisa Rashid umwe mu bakinnyi b'Amavabi bahagaze neza
Seif witezwe kuzabanza mu kibuga hagati
Myugariro Rugwiro Herve
Umutoza Mashami na Manzi Thierry



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-yakoze-imyitozo-ya-2-muri-cameroun-bakame-asaba-inkunga-y-amasengesho-rutanga-yemeza-ko-bari-mu-bihe-bibi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)