Amavubi yakoze imyitozo ya gatatu, Sugira avuga ko igihe kigeze ngo bahe abanyarwanda icyo bakwiye (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ikomeje imyitozo I Douala muri Cameroun aho izakinira imikino ibanza yo mu itsinda iherereyemo, aho kuri uyu wa Gatanu imyitozo bayikoreye ku kibuga gito cya Stade de la Réunification bazakiniraho imikino ibiri ya mbere.

Mu kiganiro Sugira Ernest yagiranye n'itangazamakuru, yatangaje ko kugeza ubu ikipe ihagaze neza, akaba yumva hari icyizere ko bakwitwara neza, gusa anavuga ko bazi ko hari umwenda bafitiye abanyarwanda kandi bagomba kubaha ibyishimo

Yagize ati “Duhagaze neza kuva twagera hano umwuka ni mwiza, n'abari bafite imvune urabona ko bagarutse. Tugiye gukina n'ikipe tuzi ko itazatworohera, twarebye imikinire yayo tubona n'ikipe ikinana imbaraga."

Sugira Ernest mu myitozo y
Sugira Ernest mu myitozo y'Amavubi yo kuri uyu wa Gatanu

"Turi mu itsinda rikomeye ririmo Maroc yatwaye igikombe, ririmo umuturanyi, ariko natwe ntitworoshye, turi igihugu gikomeye, dufite amahirwe nka 75% yo kuzamuka nituramuka dutsinze Uganda”

“Iriya CHAN ya 2016 yari nziza, hashize imyaka itanu, uko nari meze siko nkimeze, ntaho nagiye ndacyari wawundi nzagerageza gutanga ibyo mfite cyane ko iri rushanwa ndimenyereye”

“Abatadufitiye icyizere bagomba kukitugirira kuko igihugu ni icyacu, ikipe y'igihugu ni iyabo ibyiza tugomba kubisangira, ibibi tukabisangira, igihe kirageze ngo natwe tubihindure tubahe ibyiza nk'uko babikeneye banabikumbuye nk'uko bahoze banabiririmba mu bihe byashize, navuga ko turi mu nzira nziza zo kubikosora”

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi izakina umukino wa mbere kuri uyu wa Mbere n'ikipe y'igihugu ya Uganda ku I Saa Tatu z'ijoro, mu gihe muri iri tsinda ry'u Rwanda Maroc izaba yahuye na Togo.

Andi mafoto yaranze imyitozo yo kuri uyu wa Gatanu





source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/amavubi-yakoze-imyitozo-ya-gatatu-sugira-avuga-ko-igihe-kigeze-ngo-bahe-abanyarwanda-icyo-bakwiye-amafoto
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 11, May 2025