Minisitiri Siala yifurije Ambasaderi Kalisa kuzagira imirimo myiza ndetse anamwifuriza kuzahirwa muri byose.
Ambasaderi Kalisa na we yashimiye Leta ya Libya mu mugambi wayo wo kugarura amahoro mu gihugu kimaze igihe cyarazahajwe n'intambara. Afite icyicaro mu Misiri, aho azaba areberera inyungu z'u Rwanda muri icyo gihugu, Libya na Algeria.
Ambasaderi Kalisa kandi yashimangiye ubushake bw'u Rwanda mu kubaka umubano ushingiye ku bufatanye bubyara inyungu hagati ya Libya n'u Rwanda.
Iyi nama yahuje Ambasaderi Kalisa na Minisitiri Siala yanitabiriwe na Khalifa Al-Rabibi, usanzwe ari Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa bya Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Libya.
Ni umuhango wabaye hitabwa ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus
Ambasaderi Kalisa yabwiye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Libya ko u Rwanda rurajwe ishinga no kubaka umubano ukomeye hagati y'ibihugu byombi
Ambasaderi Kalisa yatanze kopi z'impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Libya