Aragira inama abadafite amatungo gufumbiza imvamabuno #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ntivuguruzwa yerekana ko gufumbiza imvamabuno bitanga umusaruro mwinshi
Ntivuguruzwa yerekana ko gufumbiza imvamabuno bitanga umusaruro mwinshi

Uwitwa Ntivuguruzwa Celestin ari mu bahinze ibigori mu kabande kari mu mudugudu wa Byimana mu kagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi akarere ka Gasabo, ariko umurima we ugaragara ko utandukanye cyane n'iy'abandi badikanyije.

Ibigori bya Ntivuguruzwa biratoshye kandi buri giti kigiye gihetse ibigori bibiri cyangwa bitatu kandi binini, mu gihe iby'abandi bisa n'ibihishiye kandi bifite ikigori kimwe kimwe cyangwa nta biriho.

Ntivuguruzwa yagize ati "Nawe amaso araguha urabona uburyo ibi bigori ari byiza kurusha iby'abandi, nakoresheje ifumbire bakunze kwita imvamabuno kuko ikomoka ku byo abantu bitumye."

Uyu muhinzi avuga ko yagiye ku muturanyi we amusaba ubwiherero bwari bumaze kuzura, undi abumuha yishimye kuko yabonaga bamukijije umwanda.

Ntivuguruzwa yirinze kugira iseseme ajya kuyora wa mwanda wari umaze nk'ukwezi kumwe abantu batakijya kuwitumaho, awurunda ahantu, awurinda imvura n'izuba, nyuma yawufumbije ibigori mu murima muto cyane utarengeje metero 40 kuri 30.

Uwo murima ariko n'ubwo ari muto, ngo ugomba kumuviramo byibuze umufuka umwe upima kilogarama 100 z'imvungure z'ibigori byumye akabijyana ku isoko kandi agasagura n'ibyo afungura mu rugo iwe.

Ntivuguruzwa yagize ati "hari benshi badafite inka cyangwa irindi tungo, nakwifuza ko inzego zibishinzwe zabashakira ifumbire ikomoka ku bantu kuko ishobora kuba ari nayo ikora neza kurushaho".

Ntivuguruzwa avuga ko umusaruro abaturanyi be bateganya kuzabona ubwo ibigori bizaba byeze mu mirima ingana nk'uwe, we yiteze kuwukuba inshuro zirenga eshatu.

Icyakora ntabwo na we arageza ku musaruro uteganywa na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi(MINAGRI), kuko ifite gahunda y'uko buri hegitare imwe y'ibigori yajya itanga toni zibarirwa hagati ya 6-9, mu gihe umusaruro wa Ntivuguruzwa wo utarenga toni imwe kuri hegitare.

Muri rusange Leta ifite gahunda y'uko mu mwaka wa 2050 umusaruro w'ubuhinzi uboneka kuri buri hegitare imwe y'ubutaka, wazaba wikubye inshuro 13 ugereranyije n'uboneka kugeza ubu.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr Geraldine Mukeshimana mu kwezi kwa Nzeri k'umwaka ushize wa 2020, ubwo yari yagiye gutangiza umushinga wo kurwanya amapfa mu karere ka Kayonza.

Dr Mukeshimana yagize ati "Tugomba gukuba inshuro 13 umusaruro kuri hegitare dufite uyu munsi, cyangwa umukamo w'inka tubona uyu munsi, ni tutabikora Abanyarwanda ntibazabaho, ntibazabasha kurya".

Mu buryo Leta ivuga ko izifashisha harimo gukoresha inyongeramusaruro (imbuto z'indobanure n'ifumbire) ndetse n'imiti cyangwa ingufu za "nuclear" zirwanya iyangirika ry'ibiribwa byaba bikiri mu murima cyangwa byasaruwe.




source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/aragira-inama-abadafite-amatungo-gufumbiza-imvamabuno
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)