Aruta Nsengiyumva Franois! Uwitije w'imyaka... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwitije Jotham akomoka mu karere ka Nyamasheke mu ntara y'uburengerazuba. Arubatse, umwana we wa mbere agiye gusoza kaminuza. Uwitije w'imyaka 51 ni umwe mu bantu binjiye mu muziki nyarwanda bakuze dore ko aruta Nsengiyumva (Igisupusupu) w'imyaka 42. Twabanje kumubaza icyatumye kwinjira mu muziki akuze abisobanura yifashishije intego afite mu muziki. Yagize ati:

Impamvu ninjiye mu muziki ni uko nshaka gutanga umusanzu mu kwereka abantu ko babeshyanya urukundo rutabaho. Imibanire y'abantu irimo kwishushanya no kubeshyana.

Yakomeje avuga ko mu indirimbo nyinshi afite yagiye abigarukaho ashaka kwerekana aho urukundo rwa nyarwo rwagakwiye gutangirira, uko umuryango mugari wagakwiye kuzuzanya ndetse n'uko abana bagakwiye kwitabwaho. 


Uwitije Jotham winjiranye mu muziki intego zikomeye 

Yavuze ko kugeza ubu abatuye Isi bafite ikibazo kihariye ku buzima bwabo ahanini kijyanye n'imirire ndetse n'imibanire. Aha niho yahereye avuga ko inyinshi mu ndirimbo ze zibanda ku mafunguro cyangwa se uburyo bwo gufata indyo yuzuye, ibintu avuga ko ari ingenzi kuko nyuma yo kugira ubuzima bwiza ari bwo n'imibanire igenda neza kurushaho. Mu magambo make yavuze ko indirimbo ze 'zibanda ku mirire, imibanire n'amagara mazima'.

Nyuma y'umuziki yavuze ko afite umushinga yise 'Food For Health Project'. Uyu mushinga yasobanuye ko ariwo uhatse intego ye irimo kwigisha abantu imibanire, urukundo ndetse n'ibijyanye n'indyo yuzuye. Uyu mushinga niwo azakoraho za ndirimbo 140 twagarutseho azagenda ashyira hanze buhoro buhoro.

Mu minsi ishize yashyize hanze Album ye ya mbere iriho indirimbo umunani ari zo 'Amahitamo', 'Isoko y'amagara', 'Intsinzi', 'Umubyeyi mwiza', 'Ihogoza cyuzuzo', 'Espoire', 'Bring Light', 'Inyuma y'uburanga'. Izi ndirimbo ze wazisanga kuri shene ye ya Youtube yitwa Impamba y'amagara.

Izifite amashusho ni eshatu izindi nazo yavuze ko amashusho yazo azajya hanze mu gihe cya vuba. Yihereyeho yavuzeko imirire myiza (indyo yuzuye) ariyo ituma mu maso agaragara nk'ukiri muto ku buryo utapfa kumenya ko afite imyaka 51 y'amavuko.

Yiyemeje gukora umuziki mu ntego yo kwigisha abantu indyo yuzuye

REBA 'ISOKO Y'AMAGARA' INDIRIMBO YA UWITIJE JOTHAM




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102341/aruta-nsengiyumva-francois-uwitije-wimyaka-51-afite-intego-yo-gusohora-indimbo-140-zivuga--102341.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)