ASA yasohoye indirimbo 'Yahweh' yashibutse ku... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'YAHWEH' YA ASA

ASA mu buzima busanzwe ni umukozi wa Airtel Rwanda ari nayo mpamvu adakunze kumvikana cyane mu muziki kuko igihe kinini aba ahugiye mu kazi ke ka buri munsi muri iyi kompanyi. Kuri ubu uyu muhanzi azanye indirimbo nshya yise 'Yahweh' - inkuru mpamo y'ubuhamya bwa mushiki we wibarutse nyuma y'imyaka 6 yari amaze ategereje urubyaro. 

ASA avuga ko "Imana ntawe igisha inama iyo igiye kukugirira neza, no muri ibi bihe bikomeye turimo ntawe izagisha inama umunsi yongeye kukwereka ineza yayo!". Yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo ye irimo ubuhamya bw'ineza Imana yeretse mushiki we, ahari umubabaro, hashibuka ishimwe rikomeye. Ahumuriza abantu ababwira ko bategereza igihe cyabo cyo gusubizwa. Ati:

YAHWEH ni indirimbo yavuye ku buhamya bw'ineza Imana yeretse mushiki wanjye wari umaze imyaka 6 ategereje urubyaro, mukumuha umwana IROMORA AMEERAH JOY hashibutsemo indirimbo, wa mubabaro w'igihe kinini washibutse ishimwe n'ihishurirwa ko Imana ntawe igisha inama cyangwa izayigisha umunsi wo gusubizwa kwawe nugera.

Yavuze ko muri iki gihe Isi yose yugarijwe na Covid-19, ubukungu bw'abantu benshi bwahungabanye abwira abantu ko Imana ifite inzira zitandukanye zo kubatabara. Ati "2020 na 2021 isi yose yugarijwe n'icyorezo cyabujije benshi gukora no gukomeza gahunda zabo uko byaribisanzwe ariko Imana yatweretse kugira neza kwayo kwinshi munzira tutanatekerezaga".

ASA yiyemeje kugeza indirimbo ze ku masoko mpuzamahanga acuruza muzika!


Gahunda nshya afite ni uko ubutumwa buri mu ndirimbo ze abugeza ku Isi, yisunze amasoko mpuzamahanga acuruza umuziki aho kuri ubu wazisanga kuri; Spotify, iTunes, Apple music, Amazon, Tidal, Distrokid n'ahandi. Avuga ko yasanze ari uburyo bwiza bwamufasha kwamamaza ubutumwa bwiza.

Yagize ati "Gucuruza indirimbo ku masoko mpuzamahanga igitekerezo cyaje biturutse ku buryo bushya nabonye bwo gucuruza indirimbo zanjye, kuzigeza kuri benshi dore ko ibihugu byinshi bigira platforms twe tuba tutanazi mbona ko ari umwanya mwiza wo kugera kuri benshi".

Yakomeje ati "Ikindi harimo inyungu nyinshi yaba kubazumva no kuba zahoraho kuri ayo masoko. Ikindi ni uko nko ku bakoresha Shazam na siri ya iPhones bizaborohera aho bari ku isi hose kuba bakumva indirimbo zanjye batanzi ari izo mbuga mvuze batungaho telephones zabo zikabasha kubabwira uwo ndiwe, izina ryanjye n'ibyo nkora".


Asa wamenyekanye mu ndirimbo 'Kubaho kwanjye' azanye ingamba nshya

ASA yatangaje ingamba yimirije imbere muri uyu mwaka wa 2021, ati "Ingamba nshya rero mfite uyu mwaka ni ugukora nk'aho ntakoze mbere dore ko hari hanashize igihe kinini ntakoma, uyu mwaka video nke nzakora ni 4 ariko igitekerezo ni 6 kuko na audio zazo zirahari". 

"YAHWEH isohotse ubu nyimaranye umwaka urenga kuko uburyo nashakaga kuyisohoramo bwari butaraboneka, nta audio nzongera gusohora cyereka ku masohoko mpuzamahanga ikabanza kumvwa mu buryo bwa streaming ubundi video iza nyuma".

ASA yasoje avuga ko umwihariko azanye ari ugukora indirimbo zafasha umuntu uwo ari we wese. Yagize ati "Ubusanzwe abantu bamenyereye ko nkora Urban gospel, kuri iyi ni umwihariko, indirimbo yafasha uwo ari we wese kwegerena na Data, yaba mu gusenga cyangwa gushima".


ASA yakoze mu nganzo abwira abantu ko Imana nibatabara itazagisha inama


Asa yarushinze mu mwaka wa 2017

REBA HANO 'YAHWEH' INDIRIMBO NSHYA YA ASA


REBA HANO 'KUBAHO KWANJYE' INDIRIMBO ASA YAMENYEKANIYEHO




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102739/asa-yashyize-hanze-indirimbo-yahweh-yashibutse-ku-kwibaruka-kwa-mushiki-wamaze-imyaka-6-at-102739.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)