Babiri bishwe n'inkuba muri Musanze na Gakenke - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Byabaye kuwa 9 Mutarama 2020 hagati ya saa cyenda na saa kumi z'amanywa. Mu Murenge wa Shingiro, Akagari ka Mudende, Umudugudu wa Vubiro mu Karere ka Musanze, inkuba yakubise Ntamuhanga Emmanuel w'imyaka 34 ahita ashiramo umwuka.

Iyi mvura kandi yaguye no mu Karere ka Gakenke, aho mu Murenge wa Janja, Akagari ka Karama Umudugudu wa Karukungu, ubwo Nshimiyimana Adrien w' imyaka 14 yari yugamye imvura ku ibaraza y'inzu ari kumwe n'abandi bana, inkuba iramukubita ahita apfa gusa bagenzi be bari kumwe ntacyo babaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w 'Umurenge wa Janja, Gatabazi Celestin, yavuze ko muri uyu Murenge hakunze kuboneka inkuba bitewe n'imiterere yaho irangwa n'imisozi miremire.

Yagize ati 'Twagushije imvura yabonetsemo inkuba yakubise umwana w'imyaka 14 ahita apfa. Yari yugamye ku nzu y'umuturage ari kumwe n'abandi bana, gusa bo ntacyo babaye. Aha navuga ko ari inzira y'inkuba kubera imiterere y'imisozi miremire tugira.'

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yasabye abaturage gukomeza kwirinda inkuba cyane muri iki gihe cy'imvura, birinda kujya mu mazi mu gihe imvura igwa, gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga mu mvura no gushyira imirindankuba ku mazu ahurirwamo n'abantu benshi.

Yagize ati "Dukangurira abaturage kwirinda kwinyagiza, kujya mu mazi imvura igwa, kugama munsi y'ibiti, gukoresha terefone n'ibindi bikoresho byatuma bikururira inkuba. Ikindi ni ugushyira imirindankuba ahahurira abantu benshi nko ku masoko, ku nsengero n'ahandi"

Abishwe n'inkuba imirambo yabo yajyanywe ku bitaro gusuzumwa mbere yo gushyingurwa.

Abaturage bagiriwe inama zo kwirinda kugama munsi y'ibiti, kutajya mu mazi imvura igwa no kwirinda gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga imvura iri kugwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/babiri-bishwe-n-inkuba-muri-musanze-na-gakenke

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)