Bajyanye umurambo kuri Banki kugira ngo bahabwe amafaranga yo kuwushyingura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mahesh Yadav w'imyaka 55 yapfuye kuwa Kabiri w'iki cyumweru mu gace kitwa Bihar azize uburwayi yari amaranye igihe.

Nta muntu wo mu muryango we yari afite wo kumwitaho muri ubu burwayi bwe ariyo mpamvu yarinze apfa abaturanyi batinda kumenya ko yashizemo umwuka.

Bakimara kubimenya,bazengurutse inzu bashaka ikintu cy'agaciro bagurisha kugira ngo bakoreshe amafaranga mu kumushyingura gusa barahebye kugeza ubwo baguye ku gatabo ke ka Banki kagaragazaga ko afite amadolari 1,600 kuri konti ye.

Aba baturage bahise bafata aka gatabo n'uyu murambo wa Yadav babijyana kuri Banki hanyuma barahicara kugeza ubwo umucangamutungo w'iyi Banki yaziye akabaha aya mafaranga nkuko byemejwe n'umukuru wa Polisi waho Amrendar Kumar.

Ati 'Abaturage basabye Banki ko ibaha amafaranga ari konti ye kugira ngo babashe kumushyingura [kumutwika] neza cyangwa se yakwanga bakamurekera aho.'

Umuyobozi w'aka gashami ka Banki yitwa Canara yavuze ko ubu busabe bw'abaturage bwateje akavuyo kenshi.

Ati 'Nibwo bwa mbere byari bibaye.Nyuma y'isaha irenga n'abahaye amadolari 135 bahita bagenda bajya gushyingura [gutwika].'

Umugabo witwa Shakuntala Devi wari umuturanyi wa Yadav yavuze ko nta butaka yari afite ndetse nta n'inkunga ya Leta yigeze ahabwa.Yavuze ko aribo bamwitagaho mu burwayi bakamushakira ibyokurya n'imiti.



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/bajyanye-umurambo-kuri-banki-kugira-ngo-bahabwe-amafaranga-yo-kuwushyingura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)