Bakame ni we munyarwanda wisangije agahigo muri CHAN, urwibutso rukomeye yiteze uyu mwaka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyezamu w'ikipe y'igihugu Amavubi na AS Kigali, Ndayishimiye Eric Bakame ni we munyarwanda wenyine umaze kwitabira iri rushanwa inshuro zose Amavubi yarikinnye, yiteze ko CHAN 2020 azayikuramo urwibutso ruzaba rutandukanye n'izindi yakinnye.

Amavubi amaze kwitabira shampiyona y'Afurika y'abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo 'CHAN' inshuro enye, izo nshuro zose akaba yari kumwe na Bakame, akaba ari munyarwanda wenyine wisangije ako gahigo.

Avuga ko CHAN 3 zatambutse ntacyo azazibukiraho cyane n'ubwo muri 2016 bageze muri 1/2, urwibutso yiteze kurukura muyirimo kubera muri Cemeroun aho yizeye ko bazagera ku mukino wa nyuma.

Ati"kugeza aka kanya navuga ko nta rwibutso, aho nagiye nkina numvaga ko aho nzakura urwibutso rugaragara cyane ni hano kuko urwibutso nshaka ni ukugera ku mukino wa nyuma, izindi zose nagiye ngarukira nu majonjora, 1/4, ubu ni ukugera ku mukino wa nyuma bikaba ari rwo rwibutso."

Bwa mbere u Rwanda rwitabiriye CHAN yabereye muri Sudani 2011 ubwo rwaviriyemo mu matsinda, 2016 yabereye mu Rwanda ruviramo1/4, 2018 yabereye muri Maroc ruviramo mu matsinda na 2020 irimo kubera muri Cameroun aho bageze muri 1/4 bakazakina Guinea ku Cyumweru.

Bakame(Hagati) yizeye ko CHAN y'uyu mwaka izamuha urwibutso yifuza
Yayoboye bagenzi be mu gushaka itike ya CHAN 2018 kugeza bayibonye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bakame-ni-we-munyarwanda-wisangije-agahigo-muri-chan-urwibutso-rukomeye-yiteze-uyu-mwaka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)