Balladur wabaye Minisitiri w'Intebe mu Bufaransa yemeye ko inyandiko ze kuri Jenoside zishyirwa hanze - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Balladur wayoboye Guverinoma y'u Bufaransa ku butegetsi bwa François Mitterrand, yatangaje iki cyemezo kuwa Mbere, tariki ya 4 Mutarama 2021.

Ni icyemezo cyashyizwe hanze mbere y'uko abahanga mu bijyanye n'amateka n'abashakashatsi bayobowe na Vincent Duclert batanga raporo y'ibyavuye mu bushakashatsi ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Biteganyijwe ko ibikubiye muri iyi raporo bizatangazwa muri Mata uyu mwaka, ari nacyo gihe Balladur azatanga uburenganzira bwo kwinjira mu nyandiko ze.

Balladur w'imyaka 91 yasobanuye ko yafunguye inyandiko zirimo ize bwite, iza Guverinoma, izikubiyemo ibiganiro na Mitterrand ku buryo 'buri wese azabona ibikorwa byacu n'umusaruro byatanze'.

Muri Mata 2019, nibwo Perezida Emmanuel Macron yatangaje ishyirwaho rya Komisiyo igizwe n'abahanga mu mateka n'abashakashatsi, izasesengura inyandiko icyo gihugu kibitse zigaragaza ibikorwa byacyo mu Rwanda hagati ya 1990-1994, ngo hashyirwe ahabona ukuri ku ruhare rwacyo muri Jenoside.

Iri tsinda ry'impuguke umunani riyobowe na Prof. Vincent Duclert, rifite inshingano zo 'gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi.'

Izi nyandiko zirimo izirebana n'umutekano, iza Minisiteri y'ingabo, Perezidansi n'izindi zigaragaza ibyemezo byagiye bifatwa n'u Bufaransa, byo kohereza abasirikare mu Rwanda, gutanga intwaro no gushyiraho za Operation zitandukanye.

Kuva mu 1975, u Bufaransa bwagiranye umubano mwiza na Leta ya Juvénal Habyarimana, ibihugu byombi bigirana imikoranire itandukanye mu bya gisirikare n'ibindi. Iki gihugu cyatanze ubufasha bwinshi kuri iyi leta yateguraga Jenoside buhera ku gutoza Interahamwe kugeza ku guhungisha abayikoze banyuze muri Zone Turquoise.

Balladur yagaragaje ko ingabo zoherejwe muri Opération Turqouise zari zahawe intego yo 'kurengera abarengana ku mpande zombi no kuburizamo imvururu.'

Hugues Hourdin wigeze kuba Umujyanama wa Balladur, yabwiye AFP ko inyandiko ze ''zizagaragaza ko yaba Guverinoma n'igisirikare, ntacyo bikwiye kunengwa.''

Yakomeje ati 'Balladur arashaka gukuraho urujijo ku bikorwa bya Guverinoma yari ayoboye no gusoza izi mpaka zimaze imyaka isaga 25.''

Komisiyo yashyiriweho kwiga ku ruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yamaze guhabwa inyandiko zirimo iza Balladur na François Mitterrand.

M. Duclert yavuze ko intambwe yo gufungurira inyandiko ya Balladur buri wese ari 'intsinzi ya mbere', anavuga ko yizeye ko n'izerekeye Mitterrand na zo zizakurikiraho.

Ikibazo cy'uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyashegeshe umubano wabwo n'u Rwanda kubwo kwima agaciro ibimenyetso simusiga by'ubufasha bwahaye leta yateguye, ikanakora Jenoside.

U Bufaransa ariko ntibwahwemye gutera utwatsi uruhare rwabwo muri Jenoside. Mu 2010 ubwo Nicolas Sarkozy wari Perezida, yageraga mu Rwanda, nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yemeye ko igihugu cye cyakoze amakosa ya politiki mu Rwanda ariko ntiyasobanuye ayo ari yo.

Ku butegetsi bwa Perezida François Hollande, ibintu byasubiye irudubi ariko asimbuwe na Emmanuel Macron, haza icyizere ko u Bufaransa bushobora gukuraho urujijo ku ruhare rwabwo muri Jenoside.

Iki cyizere cyiyongereye muri Gicurasi 2018, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko rw'akazi i Paris ku butumire bwa mugenzi we w'u Bufaransa.

Uru ruzinduko rwasojwe Perezida Macron yiyemeje gushyiraho Komisiyo yo gusuzuma inyandiko u Bufaransa bubitse zifitanye isano na Jenoside zo hagati y'umwaka wa 1990 na 1994, hagamijwe gusesengura uruhare n'ibikorwa by'u Bufaransa muri icyo gihe no gutanga umusanzu mu kurushaho kumva no gusobanukirwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

U Bufaransa bushinjwa uruhare mu gutera inkunga Leta yakoze Jenoside mu mugambi wo kuyitegura. Mu 2016, Komisiyo y'Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, yatangaje amazina y'abasirikare 22 b'Abafaransa bayigizemo uruhare.

Édouard Balladur wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Bufaransa kuva mu 1993 kugeza mu 1995 yemeye ko inyandiko ze ku Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi zishyirwa hanze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/balladur-wabaye-minisitiri-w-intebe-mu-bufaransa-yemeye-ko-inyandiko-ze-kuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)