Ni mu gihe Minema yaburiye abaturage badafite uburyo bwo gufata amazi ava ku nyubako zabo muri ibi bihe by'imvura ko bari gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga.
Imibare ya Minema igaragaza ko kuva umwaka wa 2021 watangira kugeza ku wa 14 Mutarama 2021, mu gihugu hose hagaragaye ibiza byatewe n'amazi 32 bigahitana ubuzima bw'abantu bane naho batandatu bagakomereka.
Iyi minisiteri kandi itangaza ko inzu zidafite uburyo bwo gufata amazi ari izo kwitondera kuko akenshi ziba zigaragaza ibimenyetso byo gusenyuka igihe cyose zacengerwa n'amazi.
Minema ikomeza isaba inzego z'ibanze kuba hafi no gukurikiranira ishyirwa mu bikorwa ryo gufata amazi ava ku nzu nayakoreshejwe mu ngo bagendeye ku bukana Ibiza bigira muri buri Karere.
Muri gahunda yo kwirinda ingaruka za hato na hato ziterwa n'ibiza, hafashwe icyemezo ko umuntu ufite inyubako iyo ari yo yose mu Mujyi wa Kigali ndetse n'ahandi hose mu gihugu asabwa gushyiraho n'uburyo bwo gufata ayo mazi ava ku nzu ye.
Muri ibi bihe by'imvura usanga amazi aba menshi ndetse ashobora no kwangiza byinshi mu bikorwa remezo n'ibidukikije.
Akenshi iyo urebye usanga intandaro ari inzu zidafite imireko, ibigega cyangwa ingo zidafite imyobo yo gufata amazi ava ku nzu zabo.
Icyakora abaturage mu mirenge itandukanye mu Mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE bavuga ko bibagora gufata amazi ava ku nzu bitewe ahanini no gutura mu kajagari.
Umugabo utuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo yavuze ko bigoye cyane gufata amazi cyane ko nta mbuga baba banafite.
Ati 'Na we urabibona ko bigoye, ubuse icyobo nagishyirahe koko, rwose nanjye ndabizi ko ari ikibazo gusa bikajyana n'uburyo ahantu umuntu aba yubatse hameze.'
Undi utuye mu murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge yavuze ko impamvu adafata amazi yo ku nzu ye aturi ye ruhurura imanura amazi.
Ati 'Erega nturiye ruhurura, nonese ni iki nakangiza ko n'ubundi tubona amazi aturuka aho mu Mujyi, nange rero ntekereza ko ntacyo byakangiza mpitamo kuyayoborera muri iyi ruhurura.'
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima, Mukandori Grace, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe gufata amazi ku baturage ari itegeko.
Ati 'Ubusanzwe ni itegeko, ubusanzwe buri muturage wese ni inshingano, ibwiriza kandi ni itegeko gufata amazi yaba ava ku nzu cyangwa ayakoreshejwe mu rugo. Ku badafite aho gucukura birashoboka ariko icyo gihe tubagira inama yo gushaka ikigega.'
Yakomeje avuga ati 'Abaturage na bo bakwiye kumva ko na bo bibafasha cyane ko amazi y'imvura ari mu bigega banayakoresha. Abatekereza ko baturaniye na ruhurura ntibyemewe rwose kumena amazi yakoreshejwe muri ruhurura kuko bitera n'umwanda. Ubundi tugira umuntu inama yakanga kumva tukamuhana.'
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi ivuga ko kuva muri Nzeri 2020 kugeza Mutarama 2021 ibiza byakomeje kugenda byiyongera kandi bifite ubukana, byiganjemo ibiterwa n'imvura n'inkangu ziterwa no kuba ubutaka bwarasomye amazi menshi.
Bityo isaba Abanyarwanda muri rusange gufata amazi y'imvura ava ku nzu hagashyirwaho imireko, ibigega n'ubundi buryo kugira ngo akoreshwe ibindi aho gusenya izo nzu n'ibindi bikorwa bizegereye.