Barakekwaho gukora inyandiko mpimbano z'imodoka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ibyimana Eliab na Mugenzi Florien
Ibyimana Eliab na Mugenzi Florien

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko umuturage yatanze amakuru ko hari umuntu ufite ziriya mpapuro mpimbano noneho Polisi itangira iperereza izifatana Ibyimana Eliab.

CIP Karekezi yagize ati “Umuturage amaze kuduha amakuru twatangiye iperereza tuza gufata Ibyimana Eliab tumusangana ziriya mpapuro. Amaze gufatwa yavuze ko impapuro yazihawe na Mugenzi Florien bikekwa ko ari nawe uzicura. Ibyimana Eliab avuga ko yari yahawe akazi ko kuzazishyikiriza ba nyiri imodoka.”

CIP Karekezi avuga ko izo mpapuro zimaze gufatwa abapolisi basanze harimo ebyiri zemerera imodoka nini gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange n'izindi ebyiri zemerera imodoka ntoya(Taxi Voiture) gutwara abagenzi. Ibi byangombwa byombi byariho umukono w'umwiganano w'umwe mu bayobozi bo mu kigo ngenzuramikorere (RURA).

Aba bagabo banafatanwe kandi impapuro ebyiri mpimbano ziriho na kashe zigaragaza ko izo modoka ebyiri ntoya zitwara abagenzi (Taxi Voiture) zanyuze mu kigo cya Polisi gishinzwe kugenzura ubuziranenge giherereye mu Karere ka Huye.

Ibi byangombwa byose byari byanditseho imodoka zifite ibirango RAB 889W, RAB990V, RAB696K na RAB 680V. Izi mpapuro nizo zagendeweho hafatwa ziriya modoka zose.

Biriya byangombwa bigaragara ko byakozwe mu kwezi k'Ukuboza 2020 bikaba byari kuzamara igihe cy'umwaka umwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yashimiye umuturage watanze amakuru ariko agaya abantu bacura impapuro mpimbano harimo n'izigaragaza ko imodoka yujuje ubuziranenge nyamara ntabwo ifite.

Yagize ati “Biriya bintu ni icyaha gikomeye kuko ziriya modoka ba nyirazo bari kuzajya bagenda berekana ko imodoka zakorerwe ubuziranenge kandi ntabwo zifite bikazateza impanuka mu muhanda.Turashimira abaturage baduhaye amakuru ariko tunibutsa abantu ko ntawakora ibyaha nk'ibi ngo bireke kumenyekana.”

Abafashwe bose uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bugarama kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ingingo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha. Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy'iyi ngingo yagaragajwe hejuru.

Ni inkuru dukesha Polisi y'u Rwanda




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/barakekwaho-gukora-inyandiko-mpimbano-z-imodoka
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)