Beyonce yakoze benshi ku mutima kubera amafoto yashyize hanze ari kumwe n'abana be ku mucanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzikazi w'imyaka 39 yafotowe ari mu mucanga ari kumwe n'aba bana be bambaye ingofero mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye.

Beyonce yafotowe ari kumwe n'abana be b'impanga Sir na Rumi,bafite imyaka 3 y'amavuko ariko we yirunzeho umucanga hejuru.

Beyonce ntiyari kumwe n'umugabo we Jayz bamaranye imyaka 12 babana gusa ibinyamakuru bivuga ko ashobora kuba nawe yari ahari ariko atashatse kugaragara muri aya mafoto.

Hari indi foto ari wenyine afashe ikirahuri kirimo wine yambaye imyenda isa.Aya mafoto yayashyize ku rubuga rwe rwa Internet aho yanasangije abakunzi be amashusho y'ibihe byiza yagiye anyuramo.









Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/beyonce-yakoze-benshi-ku-mutima-kubera-amafoto-yashyize-hanze-ari-kumwe-n-abana

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)