Tuyizere Fidel umukozi ushinzwe kurinda umutekano kuri ruriya rugo, yabwiye itangazamakuru ko yari yahawe amabwiriza yo kutagira uwo akingurira.
Yavuze ko abapolisi baje bagakomanga na we agakomeza kubahiriza amabwiriza yahawe na boss ku buryo yakinguriye aba bashinzwe umutekano nyuma y'isaha.
Nyiri uru rugo witwa Ndayiragije Prosper, uri mu bafashwe, yavuze ko bariya bantu bari baje kumufasha ikiriyo ngo kuko yagize ibyago.
Uyu mugabo avuga kandi ko bariya bantu 13 bari baryamye kuko bari abashyitsi barara.
Ku byo kubanza kwanga gukingurira abapolisi, yagize ati 'Iyo umuntu akomanze ku gipangu ntumenya ko ari polisi cyangwa ari undi muntu uhageze.'
Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera yavuze ko ibivugwa n'uriya mugabo atari ukuri.
Yagize ati 'Uriya mugabo arabeshya kandi igituma mu bizatuma abantu bahora bakora amakosa no kutisubiraho no kutubahiriza amabwiriza, ni uguhimba ibinyoma.'
CP John Bosco Kabera avuga ko ibyakozwe na bariya bantu ari ukurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 cyakajije umurego muri iyi minsi.
Yaboneyeho gutanga ubutumwa ku baturarwanda boze, agira ati 'Ukoze ibikorwa nk'ibi aba bafatiwemo umunsi umwe ntafatwe akibaza ko we yabimenyereye atazafatwa, aba yibeshya kuko ashobora kubikora bwa kabiri agafatwa.'
Avuga kandi ko bariya bantu bashobora no guhanwa nk'abakoze icyaha cyo kwigomeka ku nzego kuko hazakorwa iperereza niba baranze gukingurira abapolisi ku bushake ku buryo bashobora guhabwa ibihano birimo igifungo kiri hagati y'amezi atandatu n'umwaka.
UKWEZI.RW