Ubusanzwe abasore bakunze kwitegereza abakobwa cyane kandi biri muri kamere za buri muhungu kuba yakwitegereza umukobwa uwo ariwe wese akamukunda bitewe nuko amubona cyangwa se bitewe nicyo yamukundiye. Hari ibintu byinshi bitandukanye burya abasore bibeshya ku bakobwa. Ibi bintu bikurikira tugiye kubabwira usanga abasore benshi babihuriyeho cyane dore ko abenshi bakunze no kubiganiraho iyo bari kumwe cyangwa se bahuriye ahantu basohotse.
1. Abasore benshi bumvako gukundana n'umukobwa bisaba kuba ufite amafaranga: iki nicyo kintu cya mbere abahungu benshi ndetse twavuga bose bahuriyeho nyamara abakobwa bose siko bakunda amafaranga. Muri iki gihe turimo nubwo amafaranga adufasha kugera kuri byose nyamara amafaranga si byose. Buriya hari urukundo umusore n'umukobwa bashobora kubanamo bakishima bitabaye ngombwa ko umusore yaba anafite amafaranga y'umurengera.
2. Abasore benshi bumvako kugirango umukobwa akwereke ko agukunda aruko muryamana: iki nacyo ni ikintu abasor benshi ndetse twavuga hafi ya bose bahuriyeho mu myumvire; bumvako umukobwa ugukunda yagakwiye kukwereka ubwambure bwe akakureka mukaryamana nyamara sicyo gisobanuro cy'urukundo nyakuri.
3. Abasore benshi bumvako kwemeza umukobwa ko utunze byinshi aribyo bizatuma agukunda: ibi nabyo  abasore bose babihuriyeho. Mbere yo kujya gutereta umukobwa buri musore wese atekereza ibintu by'agaciro azerekana (imodoka se, téléphone ihenze se cyangwa ikindi cy'agaciro) kugirango umukobwa azamubone neza ndetse abone ko bakundanye hari icyo yamugezaho. Nyamara uku ni ukwibeshya dore ko burya umukobwa w'umutima ntakundira umuntu ibyo atunze ahubwo akunda umutima we agakunda uko yamuganirije ndetse nuko yitwara igihe bari kumwe.
Muri make ibi nibyo bintu by'ingenzi usanga abasore benshi bibeshyaho ku bakobwa. Nubwo ibi 3 aribyo duhisemo kubaramburira ubusobanuro kuri uyu munsi hari n'ibindi byinshi tuzagenda tubagezaho mu nkuru zacu zikurikiraho.
Source : https://yegob.rw/bimwe-mu-bintu-abasore-bibeshya-ku-bakobwa-nyamara-ataribyo/