BNP Paribas, banki y'igihangange  mu Bufaransa,  yaba irimo kurigisa ibimenyetso  biyihamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri Kamena 2017, nibwo  BNP Parisbas  yatangiye kubona ko uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi rutakiri ibanga. Muri uko kwezi nibwo  imiryango  mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu  yagejeje ikirego mu rukiko rw'iParis, isaba ko iyi banki  ikurikiranwaho uruhare rukomeye yagize muri iyo Jenoside.

Ibimenyetso byashyikirijwe urukiko, ndetse byaje no gushimangirwa n' iperereza ry'Umushinjacyaha Mukuru  mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho uRwanda, biragaragaza ko iyi banki ikomeye cyane mu Bufaransa, muri Kamena 1994, yafashije Leta y' ' abatabazi' gutambutsa mu mayeri  miliyoni hafi n' ibihumbi 300  by'amadolari ya Amerika(  arabarirwa muri miliyari na miliyoni 300 uvunje mu manyarwanda uyu munsi), yoherezwa muri banki yo mu Busuwisi, kuri konti y' umucuruzi w'intwaro,   Bwana Ehlers ukomoka muri Afrika y'Epfo icuruza intwaro.

Ibyo BNP Paribas yabikoze izi neza ko  Umuryango w'Abibumye wari  warakomanyirije iyo  Leta y'abatabyi  mu bijyanye no kugura intwaro, nyuma y'aho byari bimaze kugaragara ko izo ntwarao zifashishwa muri Jenoside yari imiro gukorerwa Abatutsi.

Ako kayabo kamaze kugera kuri konti y'umucuruzi Ehlers, tariki 17 Kamena 1994 nawe yahise atanga toni 8 z'imbunda n'amasasu, azicisha mu nzira iziguye cyane, kuko Col Théoneste Bagosora yagiye kuzifatira muri Seychelles, azinyuza i Goma muri Zayire y'icyo gihe, mbere y'uko zambutswa rwihishwa zikagera ku Gisenyi mu Rwanda, zije gukomeza gukora ibara.

Mu gihe rero urukiko rurimbanyije mu iperereza, ndetse urubanza rukaba rushobora gutangira mbere y'impera z'uyu mwaka,  amakuru yizewe arahamya ko ubuyobozi bwa BNP Parisbas, ubu buhugiye mu gusibanganya ibimenyetso , haba mu kurigisa impapuro ndetse n'abatangabuhamya, gutanga ruswa no kugerageza kuburizamo urubanza. Ubu buriganya burakorwa kandi mu gihe hasigaye amezi 3 gusa ngo hashyirwe ahagaragara raporo y' Itsinda  ry'impuguke ryiswe irya 'Vincent Duclert', ryashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ngo rishyire ahabona  ukuri  ku ruhare uBufaransa buregwa  muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Birashoboka ko BNP Parisbas yaba yikanga iyi raporo.

Tubibutse ko Col Théoneste Bagosora uvugwa muri iyi dosiye, we yamaze guhamwa n'icyaha cya Jenoside ndetrse n'ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, akaba arimo gukora uburoko bw'imyaka 35 yakatiwe n'Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha. Haribazwa rero impamvu abafatanyacyaha be nabo batakurikiranwa. Bitinde biteguke ariko, jenoside ni icyaha kidasaza, no mu myaka Magana abayigizemo uruhare bose bazamenyekana kandi babiryozwe.

Mbere gato  y'uko iyi BNB Parisbas iregwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yari  imaze kwemera icyaha cyo gufasha ibihugu byakomatanyirijwe kubera  kwica abaturage babyo,  birimo Sudan, Cuba na Iran,ndetse inacibwa ihazabu ya miliyari 9 z'amadolari ya Amerika, ni tiriyari hafi 9 ushyize mu mafaranga y'uRwanda.

The post BNP Paribas, banki y'igihangange  mu Bufaransa,  yaba irimo kurigisa ibimenyetso  biyihamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/bnp-paribas-banki-yigihangange-mu-bufaransa-yaba-irimo-kurigisa-ibimenyetso-biyihamya-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)