Breaking: Frank Lampard yirukankwe muri Chelsea imwifuriza ishya n'ihirwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Roman Abramovich yagize ati 'Muby'ukuri ntibyari byoroshye kuri njye ndetse no kuri Club nka Chelsea gufata iki cyemezo bitewe n'umubano mwiza dufitanye na Frank Lampard, ariko ntakundi byari kugenda bitewe n'ibihe turimo, twasanze tugomba guhindura umutoza'.

Chelsea ni ikipe yagaragaye cyane ku isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi, aho yakoresheje akayabo k'amapawundi asaga 200 miliyoni (£200m).

Nyuma y'uko umutoza Frank Lampard ahawe ubushobozi bwo kugura umukinnyi ashaka, abayobozi b'ikipe ya Chelsea bavugako bahaye Frank umwanya uhagije wo kumenyereza abakinnyi yaguze ndetse n'abasanzwe mu ikipe, bavuga ko yagerageje guhuza umukino ndetse ikipe ikagaragara ko ifite umukino mwiza ariko ikibazo kiba icyo kubona ibyo Chelsea yari yiteze.

Chelsea yafashe icyemezo cyo gutandukana n'umutoza Lampard kuko yifuza umusaruro uri hejuru y'uwo iyi kipe ibarirwa muzikomeye i Burayi iri kubona muri ibi bihe.

Chelsea mu mikino itandatu iheruka ya English Premier League babonyemo intsinzi imwe gusa.

Mu byatangajwe n'umukire nyiri Chelsea yagize ati: 'Mw'izina rya buri wese muri Club, Ubuyobozi ndetse no ku giti cyanjye, ndashimira Frank ku bw'umurimo yakoze nk'umutoza mukuru kandi nkamwifuriza gutsinda mu bihe biri imbere"

Ati: "Afite ishusho ikomeye muri iyi kipe ikomeye kandi umwanya we hano ntugabanuka. Azahora yakirwa neza kuri Stamford Bridge. '

Ubusanzwe umunyemari Roman Abramovich ntajya yihanganira ibihe bibi by'ikipe ye kabone n'ubwo yaba aribugure cyangwa akakwishyura akayabo ariko ukamuvura mu ikipe.

Umutoza uri gutekerezwa kuba yasimbura Frank Lampard akaba ari umutoza Thomas Tuchel nawe uherutse kwirukanwa muri PSG kuko bigaragara ko ntawundi mutoza uri ku isoko ubu. Gusa byashoboka ko na Rafael Benítez wahoze muri Liverpool nawe yafata iyi kipe nyuma y'uko asezeye mu Bushinwa aho yaramaze igihe atoza.



Source : https://www.imirasire.rw/?Breaking-Frank-Lampard-yirikankwe-muri-Chelsea-imwifuriza-ishya-n-ihirwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)