Nyuma yo gusuzuma ubwiyongere budasanzwe bw'abandura Covid-19 n'ubw'abahitanwa na yo, Inama y'Abaminisitiri yasabye abanyarwanda gukomeza kwitwararika bubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 kugira ngo bahagarike umuvuduko w'icyo cyorezo.
Kubera ubwiyongere bukabije bwa Covid-19 mu Mujyi wa Kigali, hafashwe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu rugo (Lockdown). Abanyarwanda bose barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura, bagakora ingendo mu gihe gikenewe gusa.
Inama y'Abaminisitiri yashyizeho ingamba zikurikira zigomba guhira zishyirwa mu bikorwa kandi zikazongera kuvugururwa nyuma y'iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry'inzego z'ubuzima. Ingamba zizubahirizwa mu mujyi wa Kigali ni izi zikurikira:
-Ingendo mu mujyi wa Kigali zirabujijwe. Kuva mu ngo no gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z'ingenzi nk'izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri Banki, n'abakozi bagiye gutanga izo serivisi. Ingendo zose zigomba gutangirwa uruhushya na Polisi y'u Rwanda. Urutonde rurambuye rwa serivisi z'ingenzi zizakomeza gukora ruzatangazwa na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu.
-Ingendo hagati y'umujyi wa Kigali n'izindi ntara no hagati y'Umujyi wa Kigali n'Uturere dutandukanye tw'igihugu zirabujijwe. Keretse ku mpamvu za serivisi z'ingenzi cyangwa ubukerarugendo (ba mukerarugendo bagomba kuba bafite icyemezo cy'uko bipimishije Covid-19).
-Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (Public transport) zirabujijwe. Icyakora gutwara ibiribwa n'ibicuruzwa by'ingenzi bizakomeza. Moto n'amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.
-Abakozi bose (aba Leta n'abikorera) bazakorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi z'ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.
-Ibikorwa by'ubucuruzi birafunze. Kereka abagemura ibicuruzwa by'ingenzi kimwe n'abacuruza ibiribwa, imiti (Forumasi), ibikoresho by'isuku, ibikomoka kuri peteroli n'ibindi bikoresho by'ibanze ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by'abakozi bose. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n'ebyiri za nimugoroba (6;00Pm).
-Resitora na Cafe zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (Take away).
-Amashuri yose harimo na za Kaminuza (Yaba aya Leta y'ayigenga) arafunze. Aho bishoboka kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bizakomeza kandi bigomba kongerwamo imbaraga.
-Insengero zirafunze
-Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kizakomeza gukora. Abagenzi bose baza mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo cy'uko bipimishije Covid-19 amasaha 120 mbere y'uko bahaguruka. Abagenzi bava mu Rwanda na bo bagomba kubanza kwipimisha Covid-19.
-Hoteli zakira abaturutse mu mahanga by'igihe gito zizakomeza gukora hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Urutonde rw'izo hoteli ruzatangazwa n'Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB.
-Ibikorwa by'ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli, abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n'ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y'ingendo zabo.
-Hoteli zemerewe kwakira gusa inama za ngombwa zibanje kubiherwa uruhushya rwanditse na RDB.
-Ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya igihembwe cy'ihinga. Ibyo bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.
Mu ntara zose zo hanze ya Kigali naho hashyizweho ingamba zo kwirinda Covid-19 ari izo zikurikira nk'uko zemejwe n'Inama y'Abaminisitiri.
-Ingendo zirabujijwe guhera saa Kumi n'ebyiri za nimugoroba kugeza saa Kumi za mu gitondo
-Insengero zirafunze
-Amashuri azakomeza gukora hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19
-Utubari twose tuzakomeza gufunga
-Amateraniro rusange n'ubusabane harimo imihango y'ubukwe, kwiyakira, inama (Meetings and Conferences) birabujijwe.
-Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z'imyidagaduro no kogera muri pisine birabujijwe. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo aho bacumbitse, ariko berekanye ko bipimishije Covid-19.
-Umubare w'abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe
-Imihango gushyingura ntigomba kurenza abantu 15
-Ibikorwa by'imikino y'amahirwe bizakomeza gufunga.
Itangazo ry'ibyemezo by'Inama y'AbaminisitiriÂ