Hashize iminsi mike umuhanzi Bruce Melodie ashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'ikinyafu' yakoranye na Kenny Sol , iyi ndirimbo yagiye igarukwaho n'abatari bake bibaza icyo yaba isobanura.Gusa kuri ubu uyu muhanzi amaze gutangaza ko nta bisobanuro yayitangaho kuko isobanutse.
Ubusanzwe iyo umuhanzi akoze indirimbo ,aba afite ubutumwa ashaka guha abafana be ndetse byaba ngombwa akaba yayisobanura mu ruhame kugira ngo abantu bamenye byinshi biyerekeyeho.Ni muri urwo rwego Radio salus mu kiganiro cyabo 'weekend y'ibyamamare 'cyo kuri iki cyumweru bifuje kubaza Bruce Melodie igisobanuro cy'iyi ndirimbo ye gusa yanze kugira icyo abivugaho ndetse yiyama abashaka kumenya ibirenze ibyo yaririmbye.
Mu kiganiro Bruce Melodie yagiranye na Radio Salus muri 'weekend y'ibyamamare' yabajijwe icyihishe inyuma y'iyi ndirimbo ye benshi bagiye bavuga ko ijimije, maze Bruce Melodie asubiza agira ati:'nta bindi bisobanuro birenze navuga ,kuko indirimbo irasobanutse.Iririmbye mu Kinyarwanda cyereka utumva Ikinyarwanda ni we wabimbaza.Iyo uririmye uti 'twanyoye twasinze' ,singomba gusobanura ibyo wanyoye.Ikinyafu nacyo ngirango ni ijambo ry'ikinyarwanda ,ntakindi nabivugaho'
Kanda kuri video hano hasi urebe indirimbo 'Ikinyafu' ya Bruce Melodie na Kenny Sol:
Â
Source : https://yegob.rw/bruce-melodie-yiyamye-abashaka-ko-asobanura-indirimbo-ye-ikinyafuvideo/