Aba bayobozi banze ko amazina yabo atangazwa, babwiye TV1 ko babangamiwe cyane n’uburyo uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora abafata.
Bamushinja kutabaha agaciro no kubafata nk’aho ntacyo bamaze no kubatukira imbere y’abaturage ku buryo bifuza ko yagirwa inama cyangwa akimurirwa ahandi.
Bavuga ko ibi byose bishobora kuba biterwa n’uko atabazi kuko ngo rimwe na rimwe hari n’abo akubita yabitiranyije n’abaturage.
Umwe yagize ati “Nari ndi hano mu muhanda ndimo ndakumira abaturage batambaye agapfukamunwa nibwo yaje ndi hano ku muhanda abaturage bamubonye bariruka, nagumye ndahagarara arambaza ngo n’iki kiguhagaritse abandi ko bambona bakiruka ndamubwira nti ndi ku mutekano wanjye mu bijyanye no kurinda abaturage COVID-19.”
Yakomeje agira ati “Arambwira ngo urumva uzapfa ryari? uzapfa ufite imyaka ingahe? ndambwira nti njyewe ntabwo nkizi kuko atari njye wiremye, arambwira ngo niba utakizi ugende mu muhanda uvuga ko uri imbwa nta n’icyo wimariye.”
Yongeyeho ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa yakomeje kumubwira nabi nk’aho ntacyo amaze
Gusa aba bayobozi bavuze ko ibi byose biterwa n’uko uyu muyobozi w’umurenge atabazi cyane ko kuva yakwimurirwa muri uyu murenge bakoranye inama rimwe gusa.
Undi ati “Umuntu yakumenya mutakoranye? wenda mu mikoranire n’uko nta nama dukorana ariko iyo umukeneye umuhamagara kuri telefone akagusobanurira.”
Yongeyeho ko ikibabangamira ari uko iyo bahuriye mu nzira ashobora kubahohotera abitiranya n’abaturage nubwo nabo badakwiye guhohoterwa kubera ko aba atabazi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurege wa Gashora, Khadafi Aimable, we yavuze ko atabuza abamuvuga kubikora, ashimangira ko ngo hari n’ubwo ababwira amakosa yabo bakabyumva ukundi .
Ati “Ntabwo tuzabuza umuntu kuvuga, birashoboka ko umuntu wanamwereka ibyo atakoze neza we kubera ko ari ko abyumva akabona ko umubwiye nabi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa ari mushya mu nshingano bityo ko bigoye ko yabinoza 100% ariko ashimangira ko bagiye kubikurikirana.
Ati “Ntabwo tuzi ko hari ikibazo cy’imikoranire hagati y’uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa n’abandi bayobozi bo mu murenge, ntawe urabitubwira ariko ubwo mubitubwiye ni amakuru turagenda tubikurikirana igihari n’uko uwo Munyamabanga Nshingwabikorwa ari mushya ari mu mwanya ari no muri uwo murenge ntabwo rero nakwibwira ko byose byanoga 100%.”
Yongeyeho ko bagiye kubikurikirana nabo bagashyiraho imbaraga zabo kugira ngo bamenye ikibura n’ahari ikibazo hagati ye n’abandi bayobozi.
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-abayobozi-b-inzego-z-ibanze-barashinja-gitifu-ku-bakubita-no-ku-batuka