Bugesera: Ikibazo cy'ibura ry'inka zitanga inyama kigiye gukemuka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Inka zitanga inyama
Inka zitanga inyama

Umwe mu bacuruza inyama mu Mujyi wa Nyamata mu Bugesera, ariko utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko bibagora kubona inka z'inyama mu Bugesera, kuko ngo haba isoko rimwe rigurishwamo inka ry'ahitwa muri Mbyo mu Murenge wa Mayange, ariko ngo inka bazana muri iryo soko(umuterano),ziba zishaje, izindi ari amajigija. Ngo ni gake hazamo ibimasa byiza byo kubaga.

Yagize ati,”Kubona inka zo kubaga inaha mu Bugesera ni ikibazo gikomeye,izoboneka mu muterano wo muri Mbyo, ziba zishaje, cyangwa se ari amajigija, ugasanga zifite inyama zikomeye cyane zigoranye guteka,mbese zaguteranya n'umukiriya,kandi natwe ina zimeze zityo ziraduhombya kuko nta nyama ziba zifite,iyo ikimasa kibonetse kiba gihenze cyane, bakigurisha nk'ibihumbi magana ane(400.000Frw),ukabona nta nyungu twe tubonamo”.

Uko kubura kw'inka z'inyama mu Bugesera, ngo bituma abacuruza inyama bishyira hamwe, bagashaka imodoka nini bakajya kuzishakira mu masoko yo mu tundi duce, nko mu Mutara no mu Birambo bya Nyange n'ahandi mu cyahoze ari Kibuye.

Yagize ati,”Iyo twishyize hamwe tukajya gushaka inka muri ayo masoko ya kure turi benshi biraduhendukira, ku buryo mu bijyanye na ‘transport' inka imwe ishobora guturuka ku Kibuye cyangwa mu Mutara ikagera i Gako mu Bugesera (ku ibagiro), nyishyuriye 5000 Frw gusa,urumva ko bihendutse kuko tuba twashyize hamwe turi nka batanu”.

Ku bijyanye n'ibiciro by'inka ku masoko nabwo biratandukanye, ikimasa kigura 400.000Frw mu isoko rya Mbyo mu Bugesera, ngo ikingana nacyo bakigura 300.000Frw isoko rya Birambo cyangwa iryo ku Irambura, ikimasa kingana gutyo mu isoko ryo mu Mutara, ngo cyagura 320.000Frw, kuko ngo usanga ibiciro byo mu Mutara nabyo bizamutse kurusha ibyo ku Kibuye.Impamvu ngo ni uko abacuruza inyama benshi cyangwa abagura inka, bikundira kujya kuzishakira mu Mutara,bakurikiye ko hari umuhanda mwiza , utarimo amakorosi menshi,kandi iyo abaguzi babaye benshi,ngo bituma n'umuturage ugurisha inka azamura igiciro.

Yagize ati,”Ubu umuntu ubishoboye yakwishorera muri ‘business' yo korora inka z'inyama kuko ntaziboneka cyane mu Bugesera kandi zigira amafaranga,sinzi igituma nta bantu bitabira kubikora,kandi aho tujya kuzishaka muri za Kibuye,usanga hari abantu babikora batyo,bakagura ibimasa bikiri bito,bakabyorora byakura bakabigurisha, bagahita bagura ibindi bito borora gutyo gutyo kandi batubwira ko bibungura”.

Uwitonze Hyacenthus , ushinzwe iby'ubuvuzi bw'amatungo mu Karere ka Bugesera,avuga ikibazo cy'ibura ry'inka z'inyama rijyana na gahunda ya Leta iriho yo guteza imbere inka zigira umukamo mwinshi,kuko ngo inka za gakondo(bita inyarwanda),zigiraga umukamo udahagije,ariko nanone ngo ni zo zagiraga inyama cyane.Izo zigira umukamo mwinshi nazo, zigira inyama, ariko ngo ntiziba nyinshi kuko muri kamere yazo zaremewe gukamwa cyane kurusha gutanga inyama.

Gusa nubwo iyo gahunda yo guteza imbere inka zifite umukamo mwishi ari yo yabanje,ariko ubu ngo Leta ifanije n'abikorera banatangije umushinga wiswe ‘Gako beef Ltd',uwo mushinga ukaba ari uwo korora inka z'inyama.Nubwo ngo uwo ari umushinga wo ku rwego rw'igihugu, kuko ukorerwa mu Bugesera,ndetse n'ibagiro rikaba ari ho riri,ngo igihe zizaba zatangiye kubagwa,n'abacuruza inyama mu Bugesera,bazaba bashobora kuza kuzirangura bakazicuruza bitabasabye kujya kuzishakira mu masoko ya kure.

Uwitonze akomeza avuga, ko no muri iki gihe,hari abantu batangiye gukora ubworozi bw'inka z'inyama nubwo bataraba benshi,gusa ngo hari abagenda babona ukuntu ari byiza,kuko ni ubworozi bukorerwa ku butaka buto,ugereranyije n'ubworozi bw'inka z'umukamo,ikindi ngo binafata igihe gito.

Yagize ati,”Umuntu ashobora kugura ikimasa kikiri gito,akakigura ku bihumbi 150.000Frw,akakibyibushya,nyuma y'umwaka n'igice akakigurisha 400.000Frw.Natwe turafasha,tukabereka uko bikorwa,kandi tunashishikariza n'abandi kuba batangira gukora ubworozi bw'inka z'inyama,kuko ni gahunda isa n'aho ari nshya nta bantu benshi barayijyamo.Erega n'abo bacuruza inyama bashobora korora inka z'inyama bakajya,bazibaga ariko banazorora byakunda”.




source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/bugesera-ikibazo-cy-ibura-ry-inka-zitanga-inyama-kigiye-gukemuka
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)