Uyu mugabo w’imyaka 42 yafashwe mu mpera z’icyumweru gishize mu Mudugudu wa Murambo mu Kagari ka Murambo mu Murenge wa Kamabuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yatawe muri yombi azira gutoteza umugore baturanye amuziza ko ari Umututsi.
Yagize ati “Yaramutotezaga amubwira ngo nkawe waje gushaka hano ute, ubundi akanabwira umugabo we ngo ubundi uwo mugore wamushakaga aza muri aba bantu aje gukora iki? Umugore byaramurambiye rero arabivuga uwo mugabo arafatwa, yamuzizaga ko ari Umututsi.”
Meya Mutabazi yasabye abaturage kubana neza mu mahoro bakirinda amagambo arimo ingengabitekerezo ya Jenoside ashobora kubabaza abantu.
Ati “Abaturage turabasaba kubana mu mahoro bakirinda n’iyo ngengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ko yakomeza kuba mu bantu ari abayikoze, ari abakiyifite cyangwa n’abashaka kuyiha ku bandi turabasaba kuyirinda no kuyirwanya ni cyo twasaba abaturage kandi bakabana mu mahoro.”
Yavuze ko abantu basanzwe batoteza abandi cyangwa abavuga amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside badasanzwe muri Bugesera ngo niyo hagize uhaboneka arakurikiranwa akabihanirwa.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kamabuye bwavuze ko uyu mugabo ngo yari amaze igihe kinini atoteza uwo mugore ariko bikaba byaragaragaye cyane ku wa Gatandatu ari nabwo yahise atabwa muri yombi, kuri ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhuha.
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-yatawe-muri-yombi-azira-gutozeza-umuturanyi-we-amuziza-ko-ari-umututsi