Burera : Basanze umurambo w'umugabo mu cyobo kiri ku ivuriro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakozi b'iki kigo nderabuzima cya Gahunga ubwo bajyaga kuvidura ku wa 29 Mutarama bakuyeho beto bagahita babona uwo murambo, bagahita bamenyesha inzego.

Umuyobozi wa kiriya kigo Nderabuzima, Nasabyimana Martine yemeje aya makuru ko uriya murambo wabonetse mu cyobo cya ririya vuriro ariko ko bataramenya imyirondoro ya nyakwigendera.

Yagize ati "Ntabwo yari yamenyekana kuko nta n'uwigeze arwarira iwacu, nta n'umuntu wari wamumenya gusa, ukurikije uko uwari ugiye kuvidura yambwiye ngo wabonaga umubiri we waba utarengejemo iminsi nk'ibiri."

Avuga ko uriya murambo bawubonyemo mu gihe cy'umugoroba ku buryo batabashije kurara bawukuyemo, bucya ari byo bazindukiramo.

Yagize ati 'Baraye bagerageje kuwukuramo ntibyakunda urumva bwari bunije ariko ubu ni byo tukigerageza dufatanyije n'izindi nzego harimo na Polisi.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Burera-Basanze-umurambo-w-umugabo-mu-cyobo-kiri-ku-ivuriro

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)