Burera: Mu bwiherero bw'ikigo nderabuzima hasanzwemo umurambo w'umugabo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya makuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mutarama 2021, ubwo abakozi bari bagiye kuvidura ibi byobo bakuragaho beto iba ihapfundikiye bagasangamo uyu murambo. Bahise bihutira kubimenyesha ubuyobozi bw'iki Kigo Nderabuzima cya Gahunga.

Ku wa 30 Mutarama, Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima cya Gahunga, Nasabyimana Martine yavuze ko bataramenya imyirondoro ya nyakwigendera kuko bataramukura muri icyo cyobo.

Yagize ati "Njyewe nahamagawe n'abaraye izamu nimugoroba kuko nari natashye, bambwira ko abari baje kuvidura ibyo byobo basanzemo umurambo, baraye bagerageje kuwukuramo ntibyakunda urumva bwari bunije ariko ubu nibyo tukigerageza dufatanyije n'izindi nzego harimo na Polisi. Ntabwo yari yamenyekana kuko nta n'uwigeze arwarira iwacu, nta n'umuntu wari wamumenya gusa, ukurikije uko uwari ugiye kuvidura yambwiye ngo wabonaga umubiri we waba utarengejemo iminsi nk'ibiri."

Hari amakuru avuga ko uyu murambo waje gukurwa muri iki cyobo mu masaha y'umugoroba ugahita woherezwa I Kigali kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyateye urupfu rwa nyakwigendera.



Source : https://www.imirasire.rw/?Burera-Mu-bwiherero-bw-ikigo-nderabuzima-hasanzwemo-umurambo-w-umugabo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)