Burera: Umurambo w’umugabo utaramenyekana wasazwe mu bwiherero bw’ikigo nderabuzima - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aya makuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Mutarama 2021, ubwo abakozi bari bagiye kuvidura ibi byobo bakuragaho beto iba ihapfundikiye bagasangamo uyu murambo. Bahise bihutira kubimenyesha ubuyobozi bw’iki Kigo Nderabuzima cya Gahunga.

Ku wa 30 Mutarama, Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gahunga, Nasabyimana Martine yabwiye IGIHE ko bataramenya imyirondoro ya nyakwigendera kuko bataramukura muri icyo cyobo.

Yagize ati "Njyewe nahamagawe n’abaraye izamu nimugoroba kuko nari natashye, bambwira ko abari baje kuvidura ibyo byobo basanzemo umurambo, baraye bagerageje kuwukuramo ntibyakunda urumva bwari bunije ariko ubu nibyo tukigerageza dufatanyije n’izindi nzego harimo na Polisi."

"Ntabwo yari yamenyekana kuko nta n’uwigeze arwarira iwacu, nta n’umuntu wari wamumenya gusa, ukurikije uko uwari ugiye kuvidura yambwiye ngo wabonaga umubiri we waba utarengejemo iminsi nk’ibiri."

Kugeza ubu amakuru IGIHE ifite ni uko uyu murambo waje gukurwa muri iki cyobo mu masaha y’umugoroba ugahita woherezwa I Kigali kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyateye urupfu rwa nyakwigendera.

Umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu cyobo kijyamo umwanda uvuye mu bwiherero bw'Ikigo Nderabuzima cya Gahunga



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-umurambo-w-umugabo-utaramenyekana-wasazwe-mu-bwiherero-bw-ikigo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)