Nyuma y'uko mu myaka ishize urwo rubyiruko rwakomeje gutunga agatoki ubuyobozi, ruvuga ko butabafasha mu kwiteza imbere bagendeye ku masomo bahawe aho rwavugaga ko kubura icyo rukora bishobora kuba byarusubiza mu bishuko n'ingeso mbi bahozemo.
Akarere ka Burera gafasha urwo rubyiruko mu rwego rwo kurutoza umurimo no kururinda ingeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge no kubitundawa, dore ko ako karere kegereye imipaka inyuranye aho imirenge itandatu igize ako karere ikora ku mipaka, ibyo bikaba byaba intandaro yo gutuma urubyiruko rwishora mu biyobyabwenge.
Ubyo bikoresho binyuranye bimaze gutangwa ku rubyiruko 65 rwo mu karere ka Burera, ruherutse gusoza amasomo yarwo Iwawa, niho ruhera rugaragariza Kigali Today imbamutima zarwo.
Buregeya Alphonse Umuyobozi wa Koperative Twiyubake Cyanika igizwe n'abagororewe Iwawa no mu kigo cya Nemba, avuga ko bari mu byishimo bikomeye aho ubuyobozi bw'akarere bukomeje kuboroza amatungo magufi bubaha n'ibikoresho by'imyuga binyuranye.
Ati “Ubu twashingiwe Koperative duhuriyemo yitwa Twiyubake Cyanika, turashimira akarere gakomeje kutwitaho, abahuguriwe ubuhinzi n'ubworozi bamaze kubaha amatungo magufi, ingurube, ihene n'inkoko, twe twahuguriwe imyuga inyuranye twahawe ibikoresho, urabona ubu nambaye isurubeti ndi kubaka amashuri, byose mbikesha amahugurwa naherewe mu kigo nagororewemo”.
Arongera ati “Ubu tubayeho neza kandi twarahindutse turi abanyarwanda beza biteguye kubaka igihugu, iyo koperative yacu igizwe n'abantu 51 ariko nta mupaka uwariwe wese wumva ashaka guhinduka naza tuzamwakira, turiho nk'ishuri dukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, ubu kongera kuvuga ijambo Abarembetsi uba muri Koperative yacu ni nk'inzozi”.
Uwitwa Sibomana Braise ati “Navuye Iwawa ejobundi muri Kamena, ubu meze neza bamaze kunyoroza ingurube kandi banadusezeranyije ko bazadufasha mu kubona inkunga ya WDA, ubuyobozi bw'akarere turabushimiye bukomeje kutwegera ko butwitaho muri byose”.
Urwo rubyiruko ruvuga ko ikibazo rusigaranye, ari icy'abaturage batararwibonamo ngo babe barugirira icyizere aho bakirufata nk'uko rwari rumeze mbere.
Sibomana Braise ati “Ikibazo kigihari ni bamwe mu buyobozi bwo hasi bukidufata nk'uko twari tubayeho mbere, ugasanga ikibayo cyose kibi mu Kagari barakitwitirira ugasanga baraturenganya kandi twarahindutse, ndashimira ubuyobozi bw'akarere ka Burera na Leta y'u Rwanda uburyo badufashije guhinduka tukaba twarabaye abantu bazima bafite imitekerereze myiza iganisha ku iterambere”.
Umuyobozi bw'akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, avuga ko akarere gakomeje gufasha urwo rubyiruko mu rwego rwo kubahangira imirimo ibateza imbere, hirindwa ko basubira mu ngezo mbi, bibumbira mu mashuyirahamwe abafasha guhanga umurimo, anabasaba gufata neza ibyo bikoresho n'amatungo bahabwa.
Yagize ati “Dukomeje kubaremera tubafasha kwiteza imbere kugira ngo bave no muri bya byaha byabateye kujya Iwawa, tugenda tubaha amatungo magufi arimo ingurube, ihene, inkoko…, abandi bize imyuga bagahabwa ibikoresho bijyanye n'imyuga bize, ubu tugeze ku rwego dufata babandi bagiye banyura mu bigo bahabwa inyigisho z'igihe gito n'abandi bavuye Iwawa tukabahuriza mu makoperative”.
Arongera agira ati “Ubu turashaka uburyo bazajya bahabwa amahirwe mbere y'abandi kugira ngo ahari imishinga yakorwa n'amakoperative nabo bayigaragaremo, ariko na none tukabasaba kumenya ko bi bikoresho baba bahawe n'amatungo bumve ko ari intangiriro yo kubunganira, kugira ngo barusheho gushakisha n'ikindi bakora dusaba n'imirenge kubegera kuko iyo tuganiye nabo tubona ko bahindutse”.
Mu karere ka Burera, urubyiruko rwanyuze Iwawa guhera mu mwaka w'2012 ni 303, aho abavuyeyo mu byiciro bya nyuma bagera kuri 65 bose bamaze guhabwa ibikoresho binyuranye n'amatungo bibafasha kwiteza imbere bagendeye ku bumenyi bahawe ubwo bagororerwaga muri ibyo bigo.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/burera-urubyiruko-rwagororewe-iwawa-rukomeje-gushakirwa-icyaruteza-imbere