Burera:Babiri bafatanwe ibiro 10 by’urumogi bakwirakwizaga mu baturage - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, Superintendent of Police (SP) Aphrodis Nkundineza yavuze ko gufatwa kw’aba bantu byagizwemo uruhare n’abaturage aho bahaye Polisi y’u Rwanda amakuru ikabasha kubafata.

Yagize ati "Hari abaturage bari bazi neza ko bacuruza urumogi. Babibwiye abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) bahita bafatwa."

SP Nkundineza akomeza avuga ko urumogi barukura mu gihugu cya Uganda. Umwe ni we wari umucuruzi warwo aruhabwa n’Abagande mu gihe undi yari ushinzwe gushaka abakiliya.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera yashimiye abaturage batanze amakuru bakayatangira ku gihe. Yibukije abishora mu bikorwa byo gukoresha ibiyobyabwenge ko nta mahirwe bazagira kuko k’ubufatanye n’abaturage bazajya bafatwa bagafungwa.

Abafashwe uko ari babiri bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Bungwe kugira ngo bakorerwe idosiye.

Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko igihano kiba igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW).

Bafatanywe ibiro icumi by'urumogo bacuruzaga mu baturage



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-babiri-bafatanwe-ibiro-10-by-urumogi-bakwirakwizaga-mu-baturage
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)