Byamenyekanye: James Duddrigde, Minisitiri w'Ubwongereza washimagije cyane amatora yo muri Uganda , ngo yaba avugishwa n'akayabo ka ruswa yahawe n'ibyegera bya  Perezida Museveni. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo James Duddridge ni Ministri w'Ubwongereza  ushinzwe Afrika kuva muri Gashyantare 2020, akaba akunze kuregwa kwivanga cyane mu bibazo Abanyafrika ubwabo bashobora kwikemurira. Ibitangazamakuru byo mu Bwongereza ndetse byakomeje kuvuga ko  kuba James Duddridge afite ibikorwa by'ubucuruzi byinshi muri Afrika, bituma yijandika mu miyoborere y'ibyo bihugu, hagamijwe indonke ze, n'inyungu z'abanyagitugu bo muri Afrika.

Icyakora noneho abumvise ibyo yavuze tariki  16 Mutarama 2021 , batangajwe n'ukuntu yashimagije amatora yo muri Uganda, yemeza ko Museveni 'yatsinze bidasubirwaho mu matora atagira inenge', mu gihe ibihugu byinshi  by' Amerika n'Uburayi, ndetse n'imiryango mpuzamahanga iharanira demukarasi n' uburenganzira bwa muntu, bivuga ko  ahubwo ayo matora yabayemo uburiganya no guhutaza bikomeye abatavuga rumwe na Perezida Museveni.  Abakurikiraniye hafi amatora ya Uganda, bavuga ko abazwi baguye mu bikorwa byo kwiyamamaza babarirwa muri 70, abatabarika barakomereka, barasahurwa abandi barafungwa, hafi ya bose bakaba ari abayoboke b' umukandida Bobi Wine.

Amagambo ya James Duddridge atagatifuza Museveni , yatumye ikinyamakuru Declassified gikora ubucukumbuzi, dore ko n'ubusanzwe kitashiraga amakenga James Duddridge, ngo uzwiho gucengera cyane mu bikari by'abaperezida bo muri Afrika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara.  Ibyo Declassified  yakekaga rero yaje gusanga ari impamo. Yavumbuye ko mu mnsi y'amatora muri Uganda,   Ministri Duddridge yakiriye ibihumbi byinshi by'amapaundi ( amafaranga akoreshwa mu Bwongereza), yahawe na TLG Capital Investment, kampani  iyoborwa n' uwitwa Emmanuel Katongole, inkoramutima ya Perezida Museveni.

Iyi kampani ivuga ko ako kayabo kahawe Ministri Duddridge nk'igihembo, nyuma yo kuyikorera 'imirimo y'ubujyanama mu by'imari', dore ko ngo yayibereye umujyanama igihe kinini, ahembwa  2.500 by'amapawundi ku munsi, ni hafi miliyoni 3 n'igice ushyize mu Manyarwanda!! Nyamara isesengura rya Declassified rikerekana ko uyu mugabo yaretse gukorana na TLG kera , atarongera kuba Minisitiri ushinzwe Afrika, muri Gashyantare 2020, dore ko yari yarigeze kuba muri uwo mwanya hagati ya 2014 na 2016.

Icyo kinyamakuru  kivuga ko aramutse kandi n'ubu agikorana na TLG, byaba binyuranye n'amategeko y'Ubwongereza, avuga ko abayobozi bakuru bahagarika kubangikanya izo nshingano n'akandi kazi ka kabiri, bakabimenyesha inteko ishinga amategeko bitarenzi iminsi 28 baretse ako kazi ka kabiri.

Itangazamakuru ryo mu Bwongereza  rikimenya aya makuru, ryasabye Inteko Ishinga Amategeko muri icyo gihugu gucukumbura imikoranire ya James Duddridge n'abayobozi b'ibihugu bya Afrika, by'umwihariko aba Uganda, kuko inugwanugwamo ruswa ikomeye, ikagira ingaruka zibabaje ku miyoborere y'ibyo bihugu.  Declassified ivuga ko igihe cyose James Duddrigde yari umutegetsi mu Bwongereza, yabaga afite ibikorwa by'ubucuruzi mu bihugu binyuranye bya Afrika, nka Sierra Leone, Cote d'Ivoire, Kenya, Nigeria na Botswana, kandi ngo ntiyigeze abimenyesha inzego zishinzwe kwandika imitungo y'abayobozi mu Bwongereza.

Uwitwa Emmanuel Katongole wahaye 'akantu' Ministri  James Duddridge ngo ashimagize amatora ya Uganda, ni 'Somambike' wa Perezida Museveni n'umuryango we. Yagiye ashingwa ibigo bikomeye, nka Uganda National Oil Company ishinzwe ibijyanye na peteroli, Cipla Quality Pharmaticals, ikora imiti, n'ibindi bigo bicunga amamiliyari y'amadolari. Umutungo  uteye ubwoba wa  Emmanuel Katongole bivugwa ko awusangiye na Museveni, ukaba ari nawo ngo wifashishwa rwihishwa mu kubungabunga ubuziraherezo ubutegetsi bwa Mzee Kaguta Yoweri Museveni.

 

The post Byamenyekanye: James Duddrigde, Minisitiri w'Ubwongereza washimagije cyane amatora yo muri Uganda , ngo yaba avugishwa n'akayabo ka ruswa yahawe n'ibyegera bya  Perezida Museveni. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/byamenyekanye-james-duddrigde-minisitiri-wubwongereza-washimagije-cyane-amatora-yo-muri-uganda-ngo-yaba-avugishwa-nakayabo-ka-ruswa-yahawe-nibyegera-bya-perezida-m/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)