Canal+ yashyize igorora abifuza kureba imikino ya CHAN, yibutsa ko yagabanyije ibiciro cyane #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko byatangajwe n'umuyobozi mukuru wa Canal+ Rwanda, Sophie Tchatchoua, ubu umufatabuguzi wa Canal+ ashobora kugura abonema y'amafaranga ibihumbi bitanu gusa muri uku kwezi akabasha kuzareba imikino yose ya CHAN TOTAL kuri shene ya Canal+ sport 1.

Si ibyo gusa kandi kuko Canal+ yifuje kudabagiza n'abasanzwe ari abakiliya bayo ibaha iminsi 15 y'ubuntu bareba amashene yose uko bongereye ifatabuguzi ryabo muri uku kwezi kwa Mutarama.

Bashingiye ku byifuzo by'abakiliya ndetse n'abanyarwanda by'umwihariko, Canal Plus yashyizeho ibiciro bishya guhera muri Kanama 2020, aho kuri ubu itanga amafatabuguzi 4, ihendutse cyane ikaba igura amafranga 5000 gusa ku kwezi.

Iri fatabuguzi ryitwa IKAZE ni ifatabuguzi ririho amasheni arenga 150 arimo shene icyenda zo mu Rwanda, abakunzi ba siporo bakareba shene ya Canal+Sport 1, hakabaho kandi Novelas TV, Trace Africa, BBC World News, Cartoon Network ndetse n'izindi.

Umuyobozi wa Canal+ Rwanda, avuga ko amashene menshi bafite n'amashusho meza baha Abanyarwanda, hari abataramenya ko bihendutse cyane kuburyo hari abakibeshya ko ubwiza bwa Canal+ butuma iba iy'abakire gusa, nyamara byaramanutse cyane.

Ubu umufatabuguzi mushya wifuza kureba amashusho meza ya Canal+, ku mafaranga y'u Rwanda 10.000 gusa ahabwa dekoderi hamwe n'anteye (Dish) n'ibindi byose bijyana, ubundi akabasha kwibonera amashusho meza ya HD.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Canal-yashyize-igorora-abifuza-kureba-imikino-ya-CHAN-yibutsa-ko-yagabanyije-ibiciro-cyane

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)