Casa Mbungo yerekanywe nk'umutoza wa Bandari FC yakinnyemo umunyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza w'umunyarwanda, Casa Mbungo Andre yerekanywe nk'umutoza wa Bandari FC yo muri Kenya, ni nyuma yo kuyisinyira amasezerano y'imyaka 2.

Ku wa Gatanu w'icyumweru gushize nibwo byamenyekanye ko Casa Mbungo yamaze kumvikana n'iyi kipe yo muri Kenya.

Ku munsi w'ejo hashize ku Cyumweru nibwo Gasogi United yatozaga kuva muri Nyakanga 2020 yemeje ko yamaze gutandukana n'uyu mutoza.

Uyu munsi nibwo iyi kipe yakinnyemo umunyezamu w'umunyarwanda, Bashunga Abouba muri 2018 yerekanye uyu mutoza nk'umutoza wayo mu gihe cy'imyaka 2.

Casa Mbungo avuga ko yanze kwerekeza muri Gor Mahia cyane ko nayo yamwifuzaga ahitamo Bandari FC bitewe n'uko ari yo yamwerekaga imishinga myiza.

Ati"Bandari FC yanyeretse ko inkeneye cyane ni yo mpamvu byanyoroheye kuyihitamo imbere ya Gor Mahia. Bandari twajyaga tuvugana.'

Ni inshuro ya kabiri Casa Mbungo agiye gutoza muri Kenya, ni nyuma y'uko muri 2019 yari yatandukanye na AFC Leopards.

Iyi kipe iri ku mwanya wa 6 n'amanota 8 mu gihe KCB ya mbere ifite 15. Mu mikino 6 imaze gutsinda 2, inganya 2 itsindwa 2.

Casa yerekanywe nk'umutoza wa Bandari FC
Casa Mbungo agiye gutoza Bandari mu gihe cy'imyaka 2



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/casa-mbungo-yerekanywe-nk-umutoza-wa-bandari-fc-yakinnyemo-umunyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)