CHAN 2020: Hamenyekanye uko amakipe azahura muri kimwe cya kane cy'irangiza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Mutarama, hamenyekanye amakipe 8 azahurira muri kimwe cya kane (1/4) cy'imikino Nyafurika ihuza abakinnyi bakina muri Shampiyona z'iwabo (CHAN 2020).

Zambia na Guinea nizo kipe zuzuje umubare w'amakipe 8 agomba gukomeza muri iyi mikino iri kubera muri Cameroun, Nyuma y'uko andi makipe 8 yasezerewe kubwo kutabasha kubona itike ibarenza amatsinda.

Amakipe yabarizwaga mu itsinda A azahura n'ayakomeje mu itsinda B, aho iyabaye iya mbere izahura n'iya kabiri, nkuko bigenwa n'amategeko y'irushanwa.

Amakipe yabarizwaga mu itsinda C azahura n'ayakomeje mu itsinda D, aho iyabaye iya mbere izahura n'iya kabiri.

Ku wa gatandatu tariki 30 Mutama 2021 ku isaha ya 18:00 Mali izakina n'ikipe ya Congo Brazaville, mu gihe i Saa 21: 00 Cameroun yakiriye irushanwa izakina na DR Congo.

Ku Cyumweru tariki ya 31 Mutarama 2021, i Saa 18:00 Morocco yabaye iya mbere mu itsinda C izakina na Zambia yabaye iya kabiri mu itsinda D.

Ni mu gihe Guinea yabaye iya mbere mu itsinda D izakina n'Amavubi y' u Rwanda yabaye aya kabiri mu itsinda C ku isaha ya saa tatu z'ijoro. Ikipe zizarokoka hano, zizakina imikino ya 1/2 izatangira tariki 03 Gashyantare 2021 Mu gihe umukino wa nyuma uzaba tariki 7 Gashyantare 2021.



Source : https://impanuro.rw/2021/01/28/chan-2020-hamenyekanye-uko-amakipe-azahura-muri-kimwe-cya-kane-cyirangiza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)