CHAN 2020: Indirimbo 5 zabahanzi Nyarwanda z... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Muri iyi minsi amaso ya benshi ari gukurikirana Shampiyona y'Afurika y'Abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo 'CHAN' riri kubera mu gihugu cya Cameroon. U Rwanda rufite umukino ukomeye uyu munsi aho ruza gucakirana n'ikipe ya Guinea mu gushaka itike ya ½ mu mikino ya CHAN 2020.

Mbere y'umukino na nyuma hacurangwa indirimbo z'abahanzi batandukanye bo ku Isi; iziganje ni iz'abahanzi bo mu Rwanda zamaze igihe n'inshya zasohotse muri Mutarama 2021.

Mbere y'umukino wahuje Amavubi na Maroc kuri Stade de la Réunification hakinwe indirimbo z'abahanzi bo mu Rwanda. Ndetse no ku mukino Amavubi yakinnye na Togo kuri Limbe Omnisports Stadium nabwo hakinwe indirimbo z'abahanzi nyarwanda.

INYARWANDA yavuganye na Uwimana Clarisse Umunyamakuru wa B&B Fm uri kumwe n'ikipe y'Igihugu Amavubi, avuga ko mbere y'umukino wahuje Amavubi na Togo n'umukino w'Amavubi na Morocco, abari ku buhanga bw'ibyuma bakinnye indirimbo z'abahanzi nyarwanda, ibyishimo bitaha ku mutima ya benshi.

Yavuze ko ikirenze kuri ibi, ariko uko impuzamashyirahamwe CAF yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo amashusho yumvikanamo indirimbo 'KAO' y'umuhanzi Kevin Kade ubwo abakinnyi bitegura kujya mu kibuga

Ati 'Mbere y'imikino y'ikipe y'igihugu y'u Rwanda nagiye kumva numva bakinnye indirimbo 'Ikanisa' numva ndumiwe nyine kumva indirimbo y'abahanzi Nyarwanda nyuma gato ndibutse bashyizemo na 'Naremeye' indirimbo ya The Ben...'

'Byakomeje gutyo mbere ya buri mukino w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda bakajya bakina indirimbo z'abanyarwanda zirimo 'Kao', 'Helena' indirimbo ya Marina na Social Mula".

Akomeza ati 'Bazakiriye (indirimbo) neza pe cyane nk'Abanyarwanda baba aha bashyizeho indirimbo ya The Ben bajya mu bicu gusa narabyishimiye nk'indirimbo 'KAO' yo na CAF yarayipositinze. Rero ni ikintu kiza.'

N.B: Imibare y'abantu bamaze kureba izi ndirimbo yafashwe ejo ku wa Gatandatu tariki 30 Mutarama 2021.

1.'Ikanisa' y'abahanzi bo mu The Mane

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IKANISA' Y'ABAHANZI BO MURI THE MANE FT BAD RAMA

Iyi ndirimbo 'Ikanisa' yasohotse ku wa 2 Nzeri 2020, imaze kurebwa n'abantu 1,538, 387 iherekejwe n'ibitekerezo birenga 508. Yaririmbyemo umuhanzi Calvin Mbanda, abahanzikazi Marina na Queen Cha na Bad Ram Umuyobozi wa The Mane.


2.Indirimbo 'KAO' y'umuhanzi Kevin Kade

Uyu muhanzi ni umwe mu babarizwa muri Label Incredible Records ya Bagenzi Bernard. Umwaka wa 2020 wasize yigaragaje nk'umwe mu bagomba guhangwa amaso no gushyigikirwa.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KAO' Y'UMUHANZI KEVIN KADE

Indirimbo ye yise 'KAO' yasohotse ku wa 1 Nzeri 2020 imaze kurebwa n'abantu 290, 281. Yamuhaye igikundiro kidasanzwe kuko byarenze gucurangwa mu Rwanda igera no kuri Televiziyo zikomeye. Ibitekerezo biri kuri iyi ndirimbo birenga 140.


3.'Helena' y'umuhazi Platini

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'HELENA' Y'UMUHANZI PLATINI P

Mu biganiro bitandukanye ari kugirana n'itangazamakuru muri iki gihe, Platini ari kuvuga ko ari mu rukundo na 'Helena'. Yaririmbye umukobwa ufite umubiri n'ikimero nk'icya Shaddy Boo akagira n'amaguru meza nk'ay'umuhanzikazi Butera Knowless.

Iyi ndirimbo iri kuryohereza benshi muri iki gihe cy'intangiriro z'umwaka wa 2021. Yasohotse ku wa 23 Mutarama 2021, imaze kurebwa n'abantu 115, 608; iherekejwe n'ibitekerezo birenga 400.


4.Indirimbo'Naremeye' y'umuhanzi The Ben

">Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben ku wa 08 Kamena 2019 yasohoye amashusho y'indirimbo ye yise 'Naremeye'. Ni imwe mu ndirimbo z'uyu muhanzi ziryohera benshi bari mu rukundo nawe arimo.

Imaze kurebwa n'abantu 2, 372, 272. Yatanzweho ibitekerezo birenga 793. Nubwo iyi ndirimbo imaze imyaka ibiri isohotse ariko iracyumvikana henshi harimo no mu mahanga.

5.Indirimbo 'Ndabazi' ya Marina na Social Mula

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'NDABAZI' YA MARINA NA SOCILA MULA

'Ndabazi' imaze iminsi itandatu isohotse, dore ko yasohotse ku wa 24 Mutarama 2021. Imaze kurebwa n'abantu 82, 148 itanzweho ibitekerezo 160.

Niyo ndirimbo ya mbere Marina yasohoye muri uyu mwaka 2021. We na Social Mula baririmba ku mukobwa uba afuriha bagenzi be, avuga ko azi neza ko arangaye gato inshuti ze zamutwara umukunzi we.

Ikipe y'Igihugu Amavubi ifite umukino ukomeye kuri iki Cyumweru, aho icakirana na Guinea



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102758/chan-2021-indirimbo-5-zabahanzi-nyarwanda-zacuranzwe-mbere-yuko-amavubi-akina-na-togo-na-m-102758.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)