Iyi foto niyo iri kuri Instagram ye
Muri iyi minsi abahanzi nyarwanda ntiborohewe bitewe n'igitutu bari gushyirwaho n'ababakunda ndetse n'itangazamakuru riba ribabaza ibihangano bishya. Ariko nabo ntiborohewe kuko hari abadafite ubushobozi bwo guhora baha ibyo bamenyereje ababakunda bitewe n'uko nta bikorwa nabo bibinjiriza bihari kubera Covid-19 yazambije ibintu byinshi.Â
Christopher ubu iyo urebye kuri shene ye ya YouTube usangaho indirimbo iherukaho Breath yasohoye ku ya 14 Gashyantare mu 2020. Nyuma yagiye yumvikana mu zindi zirimo iyo yahuriyemo na Zizou Al pacino yitwa Ibanga isubiyemo yo muri Nyakanga mu 2020.
Mu bitekerezo byatanzwe ku ifoto yashyize kuri Instagram ye ibyinshi bamusabaga kongera kubaha indirimbo nshya. We aganira na Inyarwanda.com yagize ati:''Jye rero ibyange bihora ari surprise buriya abafana bange mbahishiye byinshi kandi byiza''. Ubwo inyarwanda yigeze gusanga Christopher muri imwe mu mastudio yagiye gukora indirimbo yasobanuye ko ari gutunganya album kandi izahoka bidatinze.
Kurikira ikiganiro kirambuye
Amazina asanzwe yitwa Christophe Muneza yavutse kuwa 30 Mutarama 1994. Ni mwene Butera Juvenal na Gahongayire Marie Mativitas. Ni umwana wa 3 mu muryango w'abana 6. Yatangiye ibijyanye n'ubuhanzi yiga mu mwaka wa Gatatu mu mashuri abanza aho yaririmbaga muri korali y'abana nuko aza no kuririmba muri korali y'abakuru.
Yatangiye kuririmba wenyine mu mwaka wa 2009 aho yaje gusohora indirimbo yise Bye Bye ariko iyo ndirimbo ntiyaje kuyisohora kuko yari iri ku rwego rwo hasi. Yinjiye mu buhanzi nyuma y'aho atsindiye amarushanwa yari yateguwe na Producer Clement wo muri KINA Music, aho yari yabaye uwa mbere.
Mu 2013 yatowe mu bahanzi 11 bari mu irushanwa rya PGGSS III, nyuma y'aho yari amaze gutorwa mu marushanwa yandi arimo Salax Awards 2011, mu cyiciro cya Best RnB Artist. Muneza Christopher yamenyekaniye mu ndirimbo zitandukanye zirimo: Iri joro yahuriyemo na Danny na None, Ijuru rito yujuje miliyoni mwe y'abayirebye, Simusiga, Isezerano, ko wakonje n'izindi zagiye zimuhesha igikundiro.
Â