Cicely Tyson wamamaye mu gukina amafilime yapfuye ku myaka 96 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Cicely Tyson wamamaye mu gukina amafilime yitabye Imana
Cicely Tyson wamamaye mu gukina amafilime yitabye Imana

Muri film nyinshi yagiye agaragaramo yakunze gukina yerekana ubuzima bw'abagore b'abirabura uko babayeho mu bice bitandukanye, yaba ari ababyeyi cyangwa impirimbanyi z'uburenganzira bw'abirabura, akaba yarerekanaga n'imideli itandukanye.

Nta mpamvu y'icyamuhitanye yatangajwe, kuko Larry Thompson ureberera inyungu za nyakwigendera wanatanze amakuru y'urupfu rwe yabisobanuyeho.

Tyson yatsindiye ibihembo bibiri bya Emmys muri filime yakinnye zivuga ku guharanira uburenganzira mu 1974 yitwa ‘Autobiography of Miss Jane Pittman'. Niwe mwiraburakazi wa mbere wakinnye muri filime z'uruhererekane (serie) yitwa ‘Eastside/West side' muri za 1960.

Mu guhabwa umudari w'ishimwe utangwa n'umukuru w'igihugu ‘Presidential Medal of Freedom' muri 2016, uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Barrack Obama, yavuze ko usibye kuba Cicely yari umukinnyi mwiza wa film yanahinduye amateka.

Aha Perezida Obama yambikaga umudari w
Aha Perezida Obama yambikaga umudari w'ishimwe Cicely kubera ibikorwa bye

Cicely Tyson yagiye yanga gukina filime zahabwaga umugore w'umwirabura zitagaragaza ubuzima nyakuri, ahubwo akagaragara mu zivuga umugore ukomeye mu ntekerezo, ubuzima bwiza kandi zivuga ukuri.

Avuga ku buzima bwa Cicely, Oprah Winfrey yagize ati “Yakoresheje umwanya yari afite agaragaza ubumuntu bw'abirabura kandi ntiyigeze ateshuka ku ntego yihaye. Aho yakinnye hose yerekanaga indangagaciro zikwiye”.




source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/hanze/article/cicely-tyson-wamamaye-mu-gukina-amafilime-yapfuye-ku-myaka-96
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)