Col Mukeshimana Fabien wari Umuyobozi muri FLN birakekwa ko yishwe n’ingabo z’u Burundi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intandaro y’iyi mirwano ni ibikorwa bya gisirikare byatangijwe n’ingabo z’u Burundi mu ishyamba rya Kibira, bigamije guhiga bukware imitwe yitwaje intwaro ikorera ku butaka bw’icyo gihugu, iki gikorwa kikaba kimaze icyumweru cyose.

Abarwanyi ba FLN bari bamaze kwirukanwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), FARDC, mu bice bya Nakipupu, Baraka na Sange maze bahungira muri iryo shyamba rya Kibira rihana imbibi n’u Rwanda, ariko basanga ingabo z’u Burundi ziryamiye amajanja zihita zibarasaho.

Col. Mukeshimana usanzwe ari mubyara wa Gen. Hakizimana, yari amwungirije nyuma y’uko Gen. Hakizimana yari amaze igihe agiranye amakimbirane na Col. Guado, waje no kuvanwa mu nshingano aho nawe ari kwihisha ingabo z’u Burundi ziri kumuhigisha uruhindu.

Biravugwa ko Col. Mukeshimana yishwe mu gihe habaga kurasana bitatinze hagati ya FLN n’ingabo z’u Burundi, akaba yahise apfana n’abandi barwanyi batatu, abandi benshi bagakwira imishwaro.

Bivugwa ko muri Kamena 2020, ingabo z’u Burundi zimaze guta muri yombi abarwanyi bagera muri 60, ndetse ngo igisirikari cy’u Burundi kirajwe ishinga cyane no gufata Gen.Hakizimana, kuri ubu bivugwa ko ari gukoresha amazina ya Lt. Gen. Alexis.

Mukeshimana Fabien akomoka mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kanjongo. Uyu mugabo yinjiye mu gisirikari mu mwaka wa 1999, yinjirira mu cyahoze ari ALIR, cyaje kuba FDLR, icyo gihe akaba yarahawe ipeti rya sergeant.

Mu mwaka wa 2000 yaje koherezwa mu ishuri rikuru rya gisirikare rya ESM rya FDLR ryari i Kamina ariko aza gutsindwa arataha.

Ahagana mu mwaka wa 2005 yongeye guhabwa amahirwe, asubira muri ESM, avayo arangiza muri 2005. Mu mwaka wa 2015 yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Liyetona.

Ubwo CNRD UBWIYUNGE yavukaga mu mwaka 2016, Mukeshimana yagizwe Major, agirwa Umuhuzabikorwa wa FLN mu gihugu cy’u Burundi.

Mu mwaka wa 2019 yahawe inshingano z’ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FLN, ariko ibi byose akaba yarabikeshaga kuba ari mubyara wa Gen. Hakizimana.

Ingabo z'u Burundi zimaze iminsi zirwana n'inyeshyamba za FLN zahungiye muri iri shyamba rya Kibira



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/col-mukeshimana-fabien-wari-wungirije-gen-bgd-hategekimana-mu-nyeshyamba-za-fln
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)