Col Ndamukunda wigeze kuyobora Ingabo z’u Rwanda zari mu butumwa i Darfur yitabye Imana - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2017 nibwo Col Ndamukunda yari ayoboye Ingabo z’u Rwanda zari mu butumwa bwa loni i Darfur. Muri uwo mwaka ni nabwo yazamuwe mu ntera ava ku ipeti rya Lieutenant Colonel agirwa Colonel.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Lt. Col. Ronald Rwivanga, yemereye IGIHE ko Col Ndamukunda yitabye Imana. Gusa ntabwo yigeze atanga amakuru arambuye ku rupfu rwe.

Muri Nyakanga 2007, Col Ndamukunda wari ufite ipeti rya Majoro icyo gihe yahawe umudali w’ishimwe wiswe “Combat Action Ribbon” kubera ibikorwa by’indashyikirwa bifitiye igihugu akamaro yakoze.

Col Ndamukunda Simon yitabye Imana



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/col-ndamukunda-wigeze-kuyobora-ingabo-z-u-rwanda-zari-mu-butumwa-i-darfur
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)