Umukino wa kabiri wa gucuti wahuzaga u Rwanda na Congo Brazaville warangiye ku ntsinzi ya Congo Brazaville y'igitego 1-0 ni mu gihe umukino wabanje banganyije 2-2.
Wari umukino wa kabiri Amavubi agiye gukina wa gucuti mbere yo kwerekeza muri Cameroun ku wa Gatatu tariki ya 13 Mutarama kwitabira irushanwa rya CHAN.
N'ubundi umukino wa gucuti uheruka Amavubi yari yakinnye na Congo Brazaville tariki ya 7 Mutarama amakipe yombi yanganyije 2-2.
Uyu munsi Mashami yari yakoze impinduka muri 11 babanjemo umukino ushize hari hagarutsemo Ange Mutsinzi Jimmy n'umunyezamu Kwizera Olivier gusa.
Abakinnyi b'u Rwanda batangiye batakaza imipira ubona ko bataruhuza neza.
Ibi byaje guha igitego Congo Brazaville ku munota wa 9 gitsinzwe na Ikouma Cervelie ku mupira wari uhinduwe uvuye kuri koruneri abakinnyi ba Congo bahererekanyije.
Amavubi yakomeje gukina ashaka uko yishyura iki gitego ariko agorwa no kugera ku izamu rya Congo kuko ubwugarizi bwayo bwari buhagaze neza.
Ku munota wa 25, Sugira Ernest yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira unyura hanze gato y'izamu.
Ku munota wa 30, Mashami Vincent yakoze impinduka havamo Emery Bayisenge hinjiramo Omborenga Fitina.
Amavubi yari yakomeje gusatirwa cyane yakoze impinduka 2 ku munota wa 37 Ruboneka Bosco na Mico Justin hinjiramo Kalisa Rashid na Hakizimana Muhadjiri.
Ku munota wa 41, Omborenga yahinduye umupira imbere y'izamu ariko umunyezamu awutanga Sugira Ernest. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
Igice cya kabiri Amavubi yagitangiye akora impinduka, havamo umunyezamu Kwizera Olivier hinjiramo Kimenyi Yves.
Amavubi yatangiye igice cya kabiri isatira cyane, ku munota wa 47 Lague yahinduye umupira imbere y'izamu maze Muhadjiri arawufunga neza agiye gushyira mu izamu barawumutanga.
Ku munota wa 63 Jacques Tuyisenge yinjiye mu kibuga asimbura Byiringiro Lague.
Kuva kuri uyu munota Amavubi yasatiriye cyane, ku munota wa 63 Muhadjiri yateye kufura umunyezamu awukubita ibipfunsi Iradukunda Jean Claude asubijemo umunyezamu yongera kuwukuramo.
Omborenga yahinduye umupira imbere y'izamu ku munota wa 67, Sugira Ernest ashyiraho umutwe ariko umunyezamu awukuramo.
Umunyezamu Ndzila Pave yongeye kurokora ikipe ye ku munota wa 69 ku ishoti rikomeye ryatewe na Kalisa Rashid.
Ku munota wa 80 Sugira Ernest yahaye umwanya Danny Usengimana.
Amavubi yakomeje gusatira cyane ndetse abona amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro biranga. Umukino warangiye ari 1-0.
CHAN 2021 izatangira tariki ya 16 Mutarama kugeza ku wa 7 Gashyantare 2021 muri Cameroun. U Rwanda ruri mu itsinda C na Uganda, Togo na Maroc, umukino wa mbere ruzawukina na Uganda tariki ya 18 Mutarama 2021.
11 babanjemo ku mpande zombi
Amavubi: Kwizera Olivier (GK), Mutsinzi Ange, Niyomugabo Jean Claude, Usengimana Faustin (c) na Bayisenge Emery, Nsabimana Eric 'Zidane', Ruboneka Jean Bosco, Byiringiro Lague, Mico Justin na Iradukunda Jean Bertrand na Sugira Ernest
Congo: Ndzila Pavelh (GK, C) Ondongo Haria, Rozan Varel, Nsenda Francis, Ikouma Cervelie, Ngoma Nzadu, Mohendiki Brel, Binguila Hardy, Nkounkou Aime, Bintsouka, Archange na Obongo Prince
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/congo-yatsinze-amavubi-amafoto