COVID-19: Perezida Kagame asanga abagore n'urubyiruko bakwiye kwitabwaho by'umwihariko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi umukuru w'igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere mu nama yateguwe n'ihuriro mpuzamahanga ku bukungu (World Economic Forum) mu rwego rwo kurebera hamwe icyakorwa mu rwego rwo kurengera abatishoboye n'abandi banyantege nkeya mu gihe Isi ihanganye n'icyorezo cya COVID-19 n'ingaruka zacyo ku mibereho y'abatuye Isi.

Ku ruhande rw'u Rwanda Perezida Paul Kagame yagaragaje ko bimwe mu byo Leta yihutiye gukora ari ukwishyurira imiryango itishoboye ubwisungane mu kwivuza no kuyiha ibiribwa cyane cyane mu gihe cya Guma mu rugo.

Yagize ati: "Nkuko twabibonye iki cyorezo cyahungabanyije bikomeye umurimo n'abakozi by'umwihariko ndetse Leta zigerageza gushaka ibisubizo mu buryo butandukanye bwashobokaga. Nk'urugero mu Rwanda twashyizeho ikigega nzahurabukungu cya miliyari zisaga 50 mu rwego rwo gufasha ibigo by'ubucuruzi byazahaye. Twakoresheje kandi ibiribwa byari mu kigega cy'igihugu duha imiryango itishoboye amafunguro ndetse twishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye bagera kuri miliyoni 2. Aka kaga rero kongeye kugaragaza icyuho muri gahunda zo kurengera abatishoboye hirya no hino ku Isi. Twabonye rero uburyo ibi byagize ingaruka ku Isi yose n'uburyo ibihugu byabyitwayemo byongera gushimangira ko hari ibibazo twakomeje kwirengagiza n'ubu bikaba bitarakemuka."

Uretse Perezida Paul Kagame kandi, iyi nama yitabiriwe n'abandi banyacyubahiro barimo Minisitiri w'intebe wa Espanye Pedro Sanchez, Chairman wa Kompanyi ya Coca Cola ku Isi James Quincy n'abandi.



Source : https://www.imirasire.rw/?COVID-19-Perezida-Kagame-asanga-abagore-n-urubyiruko-bakwiye-kwitabwaho-by

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)