Dr Ngamije avuga ko hashize igihe gito habonetse uyu muti, u Rwanda rukaba rwarifuje guhita ruwutumiza kuko rufite abarwayi benshi barembye kandi imibare ikaba ikomeje kuzamuka.
Yagize ati 'Hatumijwe ibihumbi 18 by'uwo muti, ku wa Gatatu saa kumi n'imwe umuti uzaba ugeze ku kibuga cy'indege i Kanombe, hakurikireho kuwuha abarwayi hamaze kurebwa uko umubiri wa buri wese uwakira uko umutima we ukora.'
Avuga ko inzego z'ubuzima zikiri gukora isesengura ku itangwa ry'uriya muti kuko habanza kurebwa ubuzima bw'ugiye kuwuhabwa nko kureba uko impyiko ze zikora n'ibindi.
U Rwanda rutumije uyu muti mu gihe imibare y'abakomeje kwandura iki cyorezo n'abo gihitana ikomeje gutumbagira, ku buryo byitezwe ko hari icyo uzagabanya kuri ubu bukana.
Mu minsi yashize kandi inzego z'ubuzima mu Rwanda zatangazaga ko iki gihugu cyatumije inkingo z'iki cyorezo ariko ko zitarahagera gusa ibikorwa byo kuzakira byo bikaba byaratangiye kuko haguzwe imashini zikonjesha zishobora kubika ubwoko bwose bwa ruriya rukingo.
Minisitiri Ngamije avuga ko uriya muti ugabanya ubukana uzaba wifashishwa mu gihe inkingo zatumijwe zitaraza.
UKWEZI.RW