Cristiano Ronaldo n'umukunzi we bari mu mazi abira kubera amakosa bakoze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Georgina Rodriguez yagize isabukuru y'imyaka 27 y'amavuko bituma umukunzi Cristiano Ronaldo amusohokana kuri uru rubura ariko ntabwo byemewe mu butaliyani kubera amabwiriza ya Leta yo kwirinda Covid-19.

Ronaldo yajyanye Georgina ahitwa ski resort of Courmayer bamara iminsi muri hotel ndetse hari amafoto yabagaragaje bari mu kamodoka kagendera mu rubura.

Kuva mu mujyi ujya mu wundi birabujijwe mu Butaliyani ariyo mpamvu aba bantu bombi bari gukorwaho iperereza kugira ngo polisi ibace amande.

Ronaldo ntiyakinnye umukino wa Coppa Italia Juventus yatsinzemo SPAL ibitego 4-0 byatumye akorera isabukuru y'igitangaza uyu mukunzi we bashobora no kurushinga mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

Ronaldo na Rodriguez bakoreye iki kirori muri Hoteli yakabaye yari ifunze kubera Covid-19 iherereye ku birometero birenga 100 uvuye I Turin.Aba bombi barenze imijyi ya Piedmont na Valle D'Aosta.

Aba bombi bamaze iminsi 2 muri iyi hoteli yitwa Val Veny ndetse aha niho uyu Rodriguez yizihirije isabukuru ishize gusa ntabwo yari kumwe na Ronaldo icyo gihe.

Abayobozi bo mu Butaliyani bari gukora iperereza kuri uku gusohoka kwa Cristiano na Rodriguez ndetse nibaramuka bafashwe bazacibwa amayero 400 angana n'amafaranga uyu mukinnyi akorera mu minota kuko buri mwaka ahembwa miliyoni 26 z'amapawundi.

Itegeko ryo mu Butaliyani ryagonze Ronaldo rigira riti 'Ingendo zambukira uduce mu Butaliyani zirabujijwe kugeza kuwa 15 Gashyantare keretse abafite impamvu z'akazi,ubuzima n'izindi mpamvu zihutirwa.'

Kuri uyu munsi w'isabukuru, Rodriguez kuri Instagram ye ati 'Ishimwe ritagira iherezo.kubera urukundo rwinshi nabonye uyu munsi.

Kandi buri gihe… unyifuriza ibyiza,umpa umwanya,kuri byinshi n'ubutumwa bw'urukundo umpa.Ndi umunyamahirwe.'

Ronaldo we yashyize hanze ifoto bari kumwe arangije yandikaho ati 'Ishimwe ku rukundo rw'ubuzima bwanjye.'

Ronaldo uri kwitegura umukino wa Sampdoria kuwa Gatandatu muri Serie A,amaze gutsinda ibitego 20 mu mikino yose uyu mwaka gusa mumikino 5 ishize yatsinze 2 gusa.






Ronaldo yishe amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kugira ngo akorere umukunzi we isabukuru y'amavuko



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/cristiano-ronaldo-n-umukunzi-we-bari-mu-mazi-abira-kubera-amakosa-bakoze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)