Diamond yavuze agahinda yatewe n'ubukwe bwe n'umukobwa bivugwa ko ari umunyarwandakazi bwapfuye ku munota wa nyuma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu Kwezi k'Ukwakira 2020 nibwo hatangiye kumvikana amakuru y'uko umuhanzi Diamond Platnumz ari mu myiteguro y'ubukwe hamwe n'umukobwa ufite inkomoko mu Rwanda.

Ubu bukwe bwari kuba nyuma y'Amatora y'umukuru w'igihugu cya Tanzania yabaye mu Ukwakira 2020 dore ko ari nayo yari yatumye Diamond Platnumz abwigiza inyuma.

Mu kiganiro yagiranye Wasafi Radio, Diamond Platnumz yavuze ko ubu bukwe bwe bwaje gupfa biturutse ku mukobwa wamufuhiraga cyane.

Ati 'Arafuha cyane ndabyibutse umunsi umwe nigeze kujya muri gahunda za Zuchu mbyina na Wema na Hamissa atangiza intambara ngo wowe uri umubeshyi, ubwo uri gukora ibiki? Byari ku nshuro ya kabiri, ndibaza nti 'ibi bintu nzabibasha koko? Narebye ukuntu akazi Kanye k'umuziki kameze kandi narashakaga umuntu ushobora kunyumva mbona bitashoboka.'

Diamond yavuze ko uyu mukobwa yari mwiza cyane kandi yanamukundaga ku buryo yahereye mu 2013 amutereta akamwemera mu 2020.

Bitandukanye n'ibyo ibitangazamakuru byagiye bivuga ko uyu mukobwa ari umunyarwandakazi, Diamond yavuze ko afite nyina w'umwarabukazi na se w'umurundi.

Ubukwe bwa Diamond bwapfuye mu gihe yari ageze kure imyiteguro dore ko yari yaramaze kugura ikanzu umugore we azambara ifite agaciro k'amadorali ya Amerika ibihumbi birindwi.

Kugeza ubu Diamond avuga ko nta mukunzi afite, ahakana ibyo gusubirana na Tanasha baherutse kugaragara babyinana ku rubyiniro rumwe.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/diamond-yavuze-agahinda-yatewe-n-ubukwe-bwe-bwapfuye-ku-munota-wanyuma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)