Dore amakosa dukora twese iyo turimo koza amenyo n'uburyo bwo kuyakosora - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku buroso wogesha amenyo ndetse no mu kanwa ni hamwe mu hantu habarurwa mikorobe nyinshi; zigera kuri miliyari 10. Koza amenyo neza niwo muti wo guhangana n'izi mikorobe zose.

Uburoso ukoresha woza amenyo, bushobora kuba indiri ya mikorobe iryaguye; guhera kuri bagiteri, virusi ndetse n'imiyege. Izi bagiteri zose nizo zitera amenyo yawe kwangirika, kuva amaraso ku ishinya, no kuzana indi myanda ku menyo.

Reba hano amakosa akunze gukorwa mu koza amenyo, urebe niba hari ayo ukora n'uburyo ushobora kuyakosora

Amakosa 7 akorwa mu koza amenyo

  1. Gukoresha uburoso bw'amenyo bukomeye

Mu maguriro atandukanye habonekamo amoko atandukanye menshi y'uburoso bw'amenyo; gusa yose siko ari meza gukoresha ku menyo yawe.

Igihe ugura uburoso bw'amenyo ni ngombwa guhitamo ubworohereye, kuko ubukomeye bushobora kwangiza ishinya yawe.

Ikindi ugomba kwitaho n'ingano yabwo; uburinganiye nibwo bwoza mu kanwa uko bikwiye. Ukirinda uburoso bunini cyane.

Mu gihe ugiye kugura uburoso ni ngombwa kureba ko bwanditseho SOFT.

  1. Kudahindurira uburoso ku gihe

Hari umuntu ushobora gusanga amaranye uburoso umwaka wose!

Iri ni ikosa rikomeye cyane, kuko uko ukoresha uburoso igihe kirekire niko byangiza byinshi ku menyo no mu kanwa hawe.

Ntugomba kumarana byibuze uburoso amezi 3, ukihutira kubuhindura igihe warwaye inkorora, mu muhogo cg se ufite ibicurane bikomeye.

  1. Kutoza amenyo igihe gikwiye

Abantu benshi ntiboza igihe gikwiriye amenyo; agashyira umuti woza amenyo ku buroso, nyuma y'amasegonda 30 akaba ararangije kuyoza.

Iki si igihe gihagije ngo ube ukoze isuku ihagije mu kanwa hawe.

Ugomba koza amenyo byibuze iminota 2
Koza amenyo 2 ku munsi, kandi ukoza byibuze iminota 2

Inama zitangwa n'abaganga b'amenyo; ni ngombwa koza amenyo byibuze iminota 2 kandi ukabikora 2 ku munsi.

  1. Kwibagirwa koza ururimi

Nkuko twatangiye tubivuga mu kanwa haba mikorobe zingana na miliyari 2!

Uburoso bwagenewe koza n'ururimi buba buteye gutya

Birumvikana ko izi mikorobe ziba ziri mu kanwa hose, utibagiwe no ku rurimi.

Mu gihe woza amenyo ukibagirwa koza ururimi; nibyo usanga bitera amenyo yawe kubora no kunuka mu kanwa kenshi.

Niba urangije koza amenyo ntugomba kwibagirwa no gucisha ku rurimi, hari uburoso bwabigenewe, usanga bufite agace inyuma kagenewe koza neza ururimi, uzabushake.

  1. Kurya isukari n'ibiryohera byinshi

Si wowe wenyine ukunda isukari, na bagiteri ziyikunda birushijeho!

Bagiteri zifashisha isukari cyane mu kororoka no gukora acide. Iyi aside niyo yibasira amenyo ikayatera kumungwa no gucukuka.

Ni ngombwa kwirinda isukari nyinshi, no kurya ibiryohereye cyane, kugira ngo urinde amenyo yawe kwangirika.

Mu gihe udashobora koza amenyo nyuma yo kurya ibiryohereye bitandukanye, ushobora kurya nka pome, cg se ukunyuguza amazi mu kanwa kugira ngo ugabanye iyi sukari. Gusa inama nziza, ni uguhita woza amenyo nyuma yo kunywa cg kurya ibiryohera.

  1. Koza amenyo mu buryo bubi

Ntugomba koza amenyo utya

Benshi boza amenyo bameze nk'abagenda bazengurutsa cg bajya hirya no hino. Iri ni ikosa rikomeye kuko uretse kutoza amenyo neza, binatera ishinya kwangirika kenshi.

Inama zitangwa n'abahanga mu by'amenyo ni ukoza umanura uzamura, kandi ukagera mu kanwa hose. Yaba inyuma ndetse n'imbere ku menyo, ndetse naho uhekenyera. Kandi ntugomba gukoresha ingufu cyane.

Uburyo bukwiye bwo koza amenyo

  1. Kutogesha amenyo neza kwa muganga

Kubera ubwinshi bwa mikorobe ziboneka mu kanwa, uzasanga bigoye uko waba woza kose, kugira mu kanwa hasa neza; hatarangwa imyanda ku menyo. Niyo mpamvu ari ingenzi cyane kugana ivuriro ryita ku menyo ukisuzumisha niba mu kanwa hawe hasa neza uko bikwiye, ukanahogesha neza.

SRC:UMUTIHEALTH



Source : https://yegob.rw/dore-amakosa-dukora-twese-iyo-turimo-koza-amenyo-nuburyo-bwo-kuyakosora/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)