Dore bimwe mu byaranze Padiri Ubald Rugirangoga mu buzima bwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakrisitu b'idini gatolika n'umuryango NyaRwanda muri rusange bababajwe n'urupfu rwa Padiri Ubald Rugirangoga w'imyaka 65, witabye Imana mu gitondo cyo ku wa gatanu, 8 Mutarama azize uburwayi.

Muri Werurwe 2020, Rugirangoga yagiye muri Amerika aho yari yatumiwe kuyobora misa no gusengera abarwayi, ariko ntiyashobora kugaruka muri Mata nk'uko byari byateganijwe kubera ingamba zo gukumira Covid-19 zari zashyizweho zibuza ingendo zo mu kirere n'abandi.
Nk'uko byatangajwe na Celestin Hakizimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro akaba n'Umuyobozi w'Intumwa wa Diyosezi ya Cyangugu aho Rugirangoga yakoreraga, nyakwigendera yapfuye azize ibibazo by'ubuhumekero.
Intandaro y'urupfu rwe yabaye ububabare yahuye nabwo ubwo yararwaye Covid-19 padiri yari amaze amezi arwaragurika akongera agakira. Yapfiriye muri Utah, muri Amerika aho yari ari kwivuriza.
Rugirangoga yavutse ku ya 26 Mata 1955 mu Murenge wa Karengera, mu karere ka Nyamasheke, yarokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, se yapfuye muri 1962 naho nyina umubyara yicwa muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Nyuma y'urupfu rwa se igihe yari afite imyaka 7, Rugirangoga yahungiye mu Burundi ubwo we ndetse n'abandi banyeshuri bagenzi be bari hafi kwicwa bazira ubwoko bwabo.
Igihe yari mu gihugu cy'abaturanyi cy'Uburundi, yakomeje amashuri yisumbuye ,Nyuma yo gusubira mu gihugu cye, Rugirangoga yagiye kwiga filozofiya na tewolojiya muri Saint-Charles Borromée de Nyakibanda, mu karere ka Huye ubu.
Yize aya masomo hagati ya 1978 na 1984, maze mu mwaka wa nyuma ahabwa ubupadiri ahabwa inshingano yo gukorera kuri Paruwasi ya Nyamasheke.
Mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, nyina wa Ubald yarishwe,mu buhamya bwe yatangarije kuri televiziyo y'igihugu yagarutse kuri padiri mugenzi bafatanyaga kuyobora paruwasi washakaga kumwica, bituma ahungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nyuma akajya mu Bufaransa.
'Jenoside yakorewe abatutsi yari umusaraba munini kuri njye nikoreye igihe kirekire. Gusa Nafajijwe no kubabarira, kandi nagombaga gufasha abandi kubikora. ', ibi yabivuze mu buhamya bwe yatanze ubwo yagiranaga ikiganiro na televiziyo y'igihugu.
Nyuma yo gukira ibikomere bya jenoside, Rugirangoga yagarutse mu Rwanda akomeza ubupadiri bwe kuri Paruwasi Katedrali ya Cyangugu na Paruwasi ya Mushaka.
Mbere y'urupfu rwe, yari Umuyobozi w'ikigo cy'ibanga ry'amahoro muri Paruwasi ya Nkanka, mu Karere ka Rusizi.
Aha hantu, Rugirangoga yafashaga mu bikorwa byo guhugura asaba abakoze genocide gusaba imbabazi abo biciye n'abacitse ku icumu bakabarira ababatoteza mu rwego rwo gukira ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu musaza w'imyaka 65 yahawe igihembo cyo kurinda amasezerano y'ubucuti 'Umurinzi w'Igihango' na UNITY CLUB-INTWARARUMURI iyobowe kandi yashinzwe na Madamu wa Perezida Jeannette Kagame.
Uyu muryango ukora ku bufatanye na komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge (NURC) muri gahunda ya Abarinzi b'Igihango.
Mu ijambo rya Fidèle Ndayisaba, umuyobozi w'umujyi wa Kigali, kuri uyu wa gatanu yagize Ati: 'Urupfu rwe ni igihombo gikomeye ku muryango NyaRwanda. Yagize uruhare runini mu guharanira ubumwe n'ubwiyunge hagati y'abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 n'abayirokotse binyuze mu guhumuriza, kwihana, kubabarirana no kuvugisha ukuri. '. .
Asoza agira ati: 'Umurage we uzakomeza gusigasirwa kandi uzabera icyitegererezo ibisekuruza n'ibizaza.'



Source : https://impanuro.rw/2021/01/09/dore-bimwe-mu-byaranze-padiri-ubald-rugirangoga-mu-buzima-bwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)