Dore impamvu eshanu ukwiye kwambara amadarubindi arinda izuba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe cy’izuba rikabije, aya madarubindi arinda izuba azagufasha kureba neza utagombye gukanura amaso cyane, bikurinde guhora uyabyiringira ndetse bitume urushaho kureba neza. Ku bw’ibyo, hari impamvu eshanu zituma ukwiye kuba ufite amadarubindi arinda izuba kandi yujuje ubuziranenge.

1. Amadarubindi arinda izuba akurinda gutokorwa

Mu gihe wambaye aya madarubindi arinda izuba, nta guhangayikira ko amaso yawe ashobora gutokorwa bitunguranye, n’ubwo waba uri kugenda mu muyaga mwinshi, cyangwa ahantu hari umukungugu ndetse n’udusimba duto.

Ni ingenzi rero ko nko mu gihe ugiye ahantu hari umukungugu, cyangwa se hari umuyaga mwinshi, kubanza kwambara amadarubindi arinda izuba kugira ngo urinde amaso yawe.

Iyi niyo mpamvu nk’abatwara amagare bakunze kwambara amadarubindi mbere yo gutangira amasiganwa.

2. Amadarubindi agufasha kwirinda indwara z’amaso zituruka ku zuba

Guhora ureba mu mirasire y’izuba ni ibintu bishobora gutera amaso yawe uburwayi, aho imboni zishobora kwangirika ku buryo kureba bikugora. Kwambara amadarubindi agabanya ubukana bw’iyo mirasire, bizakurinda kugerwaho n’izo ndwara bityo amaso yawe ahore ari maryerye.

Si byiza rero ko mu gihe ukora akazi gatuma uguma ku zuba igihe kirekire, ugakora nta madarubindi arinda amaso yawe wambaye, kuko bishobora kugira ingaruka ku maso yawe.

3. Kwambara amadarubindi arinda izuba bizatuma ubona ibintu neza

Nyuma yo kongerera ubuzima bwawe ubwirinzi, amadarubindi arinda izuba anagufasha kubona ibintu mu buryo biba bigaragara neza, cyane cyane mu gihe hhari umucyo mwinshi cyane utewe n’urumuri rw’izuba.

Bitewe n’uko aya madarubindi agabanya ingano y’urumuri yakirwa n’amaso yawe,
bituma umuntu ashobora gukomeza kubona neza, agatandukanya amabara kandi mu ggihe atwaye imodoka, bigatuma aba ari kubona neza bityo bikamurinda impanuka.

4. Amadarubindi arinda amaso y’umuntu uherutse kubagwa

Muri iyi minsi hari indwara z’amaso zituma biba ngombwa ko abagwa. Mu gihe amaso yawe yaba amaze kubagwa, ni ngombwa ko ukomeza kwambara amadarubindi arinda izuba kugira amaso yawe akire neza.

Impamvu ni uko kimwe n’izindi ngingo zihherutse kubagwa, amaso iyo abazwe nayo aba afite ubushobozi bucye ku buryo mu byo wakora kugira uyarinde, harimo no kwirinda urumuri rwinshi rw’izuba, ukabikora wambara amadarubindi arinda izuba.

Ibi bizatuma amaso yawe akira neza kandi byihuse.

5. Kwambara amadarubindi arinda izuba bizakurinda indwara z’umutwe zituruka ku maso

Bitewe n’uko amaso ari urugingo rufitanye isano ya hafi n’imitsi y’ubwonko, mu gihe umuntu agize ikibazo cy’amaso aba ashobora no kuribwa umutwe mu buryo bworoshye.

Niyo mpamvu hari abantu benshi bakunze guhora baribwa umutwe cyangwa bakagira imisonga, ariko ugasanga bifite aho bihuriye n’urumuri rw’izuba ruba rwateye amaso ibibazo, nayo akabitera umutwe. Kwambara amadarubindi arinda izuba rero byaba igisubizo kuri iki kibazo.

Nk’uko bigaragara, kwambara amadarubindi arinda izuba ntibagufasha gusa kugaragara neza, binagufasha kurinda amaso yawe ku buryo atagira ibibazo bishobora gutuma adakora neza mu gihe umuntu ari gukorera ku zuba ryinshi. Ibi kandi ni ingenzi cyane muri ibi turimo kuko abantu basigaye bakoresha amaso cyane bareba mu bikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kuyagiraho ingaruka zitandukanye, akaba ari yo mpamvu ari ngombwa kuyarinda hakiri kare yaba mu gihe umuntu ari ku zuba cyangwa ari ahantu hari urumuri ruringaniye.

Hagati aho, n’ubwo amadarubindi ari ingenzi, ni ngombwa kwambara amadarubindi akoze neza kuko kwambara amadarubindi atameze neza n’ubundi bishobora gukurura izindi ngoranye zirimo kwangiza amaso kurushaho.

Amadarubindi arinda izuba afasha amaso kumererwa neza
Abantu bafite ikibazo cy'amaso bagirwa inama yo kwambara amadarubindi abarinda izuba



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dore-impamvu-eshanu-ukwiye-kwambara-amadarubindi-kenshi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)