Dr José Chameleone yatashye imbokoboko mu matora ya Meya wa Kampala #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Joseph Mayanja wamamaye mu muziki wa Uganda nka Dr José Chameleone, yakubiswe inshuro ataha amara masa mu matora ya ba Maya b'imijyi yahatanagamo nyuma yo gutsindwa arushwa cyane.

Chameleone yari mu bakandida 11 bahataniraga umwanya wo kuba Meya w'Umujyi wa Kampala usanzwe ari Umurwa Mukuru wa Uganda.

Ni umwanya yari ahataniye n'abarimo umuhanzi Ragga Dee cyo kimwe na Erias Lukwago usanzwe ari umuyobozi w'uriya mujyi, ari na wo waje kuwegukana muri manda ya gatatu yikurikiranya.

Erias Lukwago wo mu Ishyaka Forum For Democratic Change, yegukanye uriya mwanya aba Meya wa kampala, nyuma yo gutorwa ku majwi 194,592.

Uwamuguye mu ntege ni Nabillah Naggayi Sempala wo mu Ishyaka National Unity Platform wagize amajwi 60,082 mu gihe uwa gatatu yabaye umuhanzi Ragga Dee wo mu Ishyaka NRM wagize amajwi 23,388.

Dr José Chameleone wiyamamaje nk'umukandida wigenga, yagize amajwi 12,212, akurikirwa n'uwitwa Charles Senkubuge wagize amajwi 2,355.



Source : https://impanuro.rw/2021/01/21/dr-jose-chameleone-yatashye-imbokoboko-mu-matora-ya-meya-wa-kampala/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)